Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Uyu mwaka uzarangira dukingiye 30%by’abatuye igihugu-Dr. Mpunga

Sunday 29 August 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

U Rwanda rwihaye gahunda yo kwihutisha ibikorwa byo gutanga inkingo za COVID-19 ku baturage benshi bashoboka, ku buryo uyu mwaka wa 2021 uzarangira hakingiwe abagera kuri 30% by’abatuye igihugu na 90% by’abatuye Umujyi wa Kigali.

Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse kuri uyu wa Gatandatu asobanura gahunda igihugu gifite mu gukingira icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati "Ku nkingo turimo kubona haciye mu buryo butandukanye, izo tugura, izo dukura mu baterankunga barimo za GAVI na COVAX nk’uko zigenda zigera ku bantu.

Natwe rero mu nkingo duteganya kubona muri iki gihe, kugeza mu mpera z’uyu mwaka ziratwereka ko tuzaba dukingiye abantu bagera kuri 30% by’abanyarwanda dushaka gukingira, ni miliyoni eshatu n’igice hafi enye."

Yakomeje avuga ko inkingo zimaze gukingirwa abantu benshi byagaragaye ko covid igabanuka, haba ku mibare y’abarwara cyangwa abapfa.

Binyuze muri gahunda ya COVAX yo kubona inkingo za COVID-19 ibihugu by’isi byari byihaye intego ko bizaba byamaze gukingira 10% by’abagomba guhabwa inkingo mbere y’ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka, naho bikaba byamaze gukingira 40% mbere y’umwana wa 2021.

Kuri ubu Ariko OMS ivuga ko hari ikibazo ku bihugu bikennye byiganjemo ibyo ku Mugabane w’Afurika cyo kubona inkingo kuko byashoboye gukingira 2% by’abatuye bakuru mu gihe ibihugu bikize byo byamaze gukingira abari muri icyo kiciro hakaba n’ibindi bigeze ku ntera yo gutanga urukingo rwa gatatu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru