Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu gihe u Rwanda rurajwe ishinga no kugabanya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida, mu cyiciro cy’abaryamana bahuje ibitsinda (Abatinganyi) ubwandu bwa Sida bukomeje kuzamuka cyane kuko bugeze kuri 6% by’abanduye bose.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) gitangaza ko abagabo ubwabo baryamana bahuje ibitsina barenga ibihumbi 18 nyamara ngo ninako ubwunda bushya bwa Sida bukomeje kuzamuka muri icyo cyiciro.
Ibi babitangarije mu Ntara y’Iburasirazuba ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 14 bwo kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera Sida, ubukangurambaga bukomeje gukorwa muri iyi ntara kuko yugarijwe cyane.
Umuyobozi ushinzwe kurwanya Virusi itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri RBC, Dr Ikuzo Basile,
avuga ko abaryamana bahuje ibitsina n’abandi mu ntara y’Iburasirazuba bageze ku 10,4%.
Mu gihugu hose habarurwa abagabo barenga ibihumbi 18 baryamana n’abo bahuje ibitsina, mu gihe abagera ku bihumbi 2,287 ari abo mu ntara y’iBurasirazuba.
Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2022 bwagaragaje ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 - 24 ari rwo rwugarijwe na SIDA, mu gihe abagore bafite imyaka iri hagati ya 40-45 aribo bugarijwe mu gihe ; abagabo bibasiwe ni abari hagati y’imyaka 45-49.
Mu Rwanda, mu byiciro by’abaryamana n’abahuje ibitsina imibare iragenda izamuka cyane arinako bikomeje gutera impungenge kuko ibi byiciro bifite ibyago byinshi byo kwandura kuko ngo abenshi muri bo badakoresha ubwirinzi.
Intara y’Iburasirazuba ifite abafata imiti y’ubwandu bwa Sida bangana n’ibihumbi 49, 505, abagera kuri 66% muri aba bafata imiti nibo bagabanya ubwandu bonyine.





















