Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Zion Temple yamaganye abakwirakwije aka video kagufi ka Apotre Gitwaza

Monday 29 October 2018
    Yasomwe na

Kuri iki Cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye akavidewo kagufi humvikanamo Umuyobozi wa Zion Temple avuga ko abasengera mu idini aribo gusa bazajya mu ijuru ko abandi ishyano ribaguyeyo.

Nyuma byaje kumenyekana ko ubwo butumwa buri muri iyo videwo yakwirakwije atari ubutumwa bw’ umwimerere kuko abakwirakwije iyo videwo yakwirakwiye kuri Facebook, Whatsapp na Twitter bahinduye ubutumwa Apotre Gitwaza yatanze.

Muri itangazo ryasinyweho na Ngabo Fabien David ushinzwe itangazamakuru muri iri torero rya Zion Temple, yavuze ko amashusho yakwirakwijwe ari akantu gato bakase bayakuye mu nyigisho, bituma gahabwa inyito y’ubutumwa ihinduka.

Iri tangazo ryavugaga ko abakomeje abakora ibikorwa nk’ibi baba bagamije gusenya ivugabutumwa, kuzana ubushyamirane hagati y’amatorero ya gikirisitu, kwangiza isura y’itorero Apôtre Dr Gitwaza abereye umushumba no guharabika izina rye bwite nk’umuntu ugoreka ukuri kw’ijambo ry’Imana.

Abakase agace kakwirakwijwe bakavanye mu nyigisho ye yo muri Nzeli 2018 yagarukaga ku nsanganyamatsiko ivuga ku ‘Ukuri kutuzuye’, uyu mukozi w’Imana yavuze ko hari ukuri ko mu bitekerezo gutuma abantu baba intagondwa bagatsimbarara ku byo bemera.

Yakomoje ku bakirisitu bavuga ko abandi batazajya mu ijuru ndetse ko bagiye kurimbuka, usanga basenga bibwira ko abo bahuje imyemerere aribo gusa

bazagororerwa.

Apotre Gitwaza yagize ati “Umukirisitu akavuga ngo nitwe twenyine tuzajya mu ijuru, akabyakira gutyo. Yabona abandi akibwira ko bagiye kurimbuka. Muri we azi ko abandi bose badasenga ariwe usenga. Uko ni ukuri kwe yaryamyeho kandi afite igice cy’ukuri kwako kuko asenga, ariyiriza, ntakora icyaha kandi akunda Yesu. Yumva ko abameze nkawe aribo bazajya mu ijuru. Ni imitekerereze abantu baba bafite muri bo.”

Yavuze ko hari abantu b’intangondwa batemera abandi kubera ukuri bagenderaho.

Ati “Tujye ku ngingo yacu. Mpagaze aha nkavuga ngo ‘Abakirisitu ba Zion ni bo bazajya mu ijuru gusa. Abadasengera muri Zion bose ishyano ribaguyeho. Nkabivuga nta zindi nyungu mfite ahubwo ari ko mbyizera, bamwe bakaza kumbaza igituma mbivuga. Nanjye nti ni uko tubigisha ijambo ry’ukuri, hanze aha badafite.”

src:umuryango

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru