Tuesday . 17 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

ABANTU 39 BAGUYE MU MPANUKA YA GARIYAMOSHI MURI ESPAGNE

Monday 19 January 2026
    Yasomwe na

Nibura abantu basaga 39 nibo byamenyekanye ko baguye mu mpanuka ya gariyamoshi zihuta (High Speed Train) mu murwa mukuru Madrid.


Gariyamoshi ebyiri zagonganye zijya mu byerekezo bitandukanye.

Iyi mpanuka yabaye nyuma yaho indi gariyamoshi yinjiye mu nzira itariyo igahita igongana niriya yindi yavaga mu kindi cyerekezo ahitwa Adamuz.

Iyi mpanuka yabaye mu ma saa moya z’ijoro zaho muri Spain, nyuma y’igihe kigera kw’isaha iyo gariyamoshi ihagurutse ahitwa Malaga yerekeza i Madrid ku murwa mukuru.

Benshi mu bapfuye n’abakomeretse bari mu myanya y’imbere muri gariyamoshi ya kabiri yo yerekeza mu bice by’amajyepfo aho yavaga i Madrid yerekeza ahitwa Huelva, Kampanyi ya Gariyamoshi, Iryo yatangaje ko hakomeje iperereza kugirango hamenyekane icyabaye kuko iyi gariyamoshi yari yubatswe mu 2022 ikaba yari yanakorewe isuzuma mu minsi ine yari yabanje.


Ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira ku buryo bwihuse.

Minisitiri w’ubwikorezi muri Espagne; Oscar Puente yatangaje ko uburyo impanuka yabayemo butangaje kuko bitumvikana ukuntu gariyamoshi ebyiri zajya mu murongo umwe ni ibintu yise "Agahomamunwa".


Minisitiri w’intebe wa Espagne yemeje ko asura ahabereye impanuka.

Inteko ishinga Amategeko ya Espagne yatangaje ko iri bufate umunota umwe wo guceceka mu rwego rwo guha icyubahiro abahitanywe niyo mpanuka, ni mu gihe Minisitiri w’intebe wa Espagne; Pedro Sanchez yatangaje ko agiye kugera ahabereye iyo mpanuka.

Iyi niyo mpanuka ikomeye ibaye muri Espagne mu myaka 10 ishize, amakuru avuga ko iyi gariyamoshi yari irimo abagera kw’ijana mu gihe yagonganaga n’indi.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru