Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

ABAROKOKEYE KU BITARO BYA GIHUNDWE BASABA KO HAKORWA UBUSHAKASHATSI KU MUBARE W’ABAHICIWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI.

Tuesday 3 June 2025
    Yasomwe na

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 barasaba ubuyobozi bw’ibitaro by’Akarere bya Gihundwe ko hakorwa ubushakashatsi hakamenyekana umubare w’Abatutsi bose bahiciwe, mu rwego rwo gusigasira ibimenyetso n’amateka ya Jenoside.

Babitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abari abubatsi ku nyubako zibi ’Ibitaro, abari abaforomo mu bigo nderabuzima birebererwa n’ibitaro bya Gihundwe ndetse n’abari abaturanyi babyo bishwe nyuma yo guhungira muri ibi bitaro.

Mu gihe cya Jenoside, Ibitaro bya Gihundwe byarimo kubakwa.

Karangwa Eugene utuye hafi y’ibi bitaro, yavuze ko mu gihe cya Jenoside hari Abatutsi bahungiye mu nyubako z’ibitaro zarimo zubakwa barahicirwa.


Habanje gukorwa urugendo rwo kwibuka.

Ati “Buri mwaka ibi bitaro bitegura igikorwa cyo kubibuka ariko byaba byiza hakozwe urutonde rwabo rukanandikwa ku kimenyetso cy’amateka.”

Niyonzima Protais ni umwe mu Batutsi biciwe mu Bitaro bya Gihundwe. Umugore we, Uwantege Esperence, yabwiye Mama urwagasabo TV ko ibi bitaro bikwiye gukora ikusanyamakuru hakamenyekana Abatutsi bahiciwe muri Jenoside.

Ati “Ubuyobozi bw’Ibitaro burahinduka ariko amateka ntabwo ahinduka. Iryo kusanyamakuru rikozwe byafasha abafite ababo bahaguye mu kubibuka.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gihundwe, Mukayiranga Edith yavuze ko bari gukora ikusanyamakuru kugira ngo hamenyekane Abatutsi biciwe mu gace ibi bitaro biherereyemo.

Ati “Ndasaba umuntu wese uzi aho Umututsi yajugunywe, haba mu kigo nderabuzima, haba aho ibitaro byari biri kubakwa, haba hafi yabyo, dukeneye kumumenya kugira ngo nawe tuge tumwibuka. Ni igihango dufitiye abacu. Twanamenya n’abashibutse kuri bo nabo tukabakomeza, tuti ‘nibahumure ntabwo tugipfuye dufite ubuyobozi bwiza.”

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31, Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gihundwe bwunamiye abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamembe bunaremera Kayisire Théophile warokotse Jenoside.


Uwarokotse yahawe inka.

Ibitaro bya Gihundwe byatangiye kubakwa mu 1993, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byari bikirimo kubakwa.

Mu bamaze kumenyekana ko babiguyemo harimo uwari Umuganga Mukuru w’Akarere k’Ubuvuzi ka Cyangugu, Dr. Nagapfizi Rulinda Ignace, wiciwe mu Mudugudu wa Murambi byubatsemo. Harimo kandi abari abubatsi ndetse n’ababika ibikoresho byubakishwaga.

Sitio Ndoli

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru