Nyuma yo gufata Umujyi wa Goma, ukaba n’umujyi Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ibigo by’imari n’amabanki yari muri uwo mugi byahise bifunga imiryango, abaturage bari bafitemo amafaranga babura uwo babaza kugeza magingo aya.
LA CAISSE GÉNÉRALE D’ÉPARGNE DU CONGO (« CADECO » SARL), Ni ikigo cy’Imari uyu mutwe washyizeho, mu rwego rwokorohereza abaturage mu gukoresha neza imitungo yabo no kubafasha kubona inguzanyo zizabafasha mu gushora imari no gukomeza gukora ubucuruzi.
Byatangajwe binyuze ku rukuta rwa X rw’umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa Politiki, Lawrence Kanyuka, aho yashyize hanze urutonde rw’amazina y’abayobozi b’iki kigo cy’imari bashyizweho.