Umugiraneza Alice
Mu karere ka Musanze hari abaturage Basigajwe Inyuma n’Amateka bo mu murenge wa Musanze akagali ka Kabazungu, umudugudu wa Gunga bavugo ko kubera gusaza kw’inzu batujwemo no kwikanga ko zabagwaho zigahitana ubuzima bwabo bahisemo gusubira muri nyakatsi, none muri ibi bihe by’imvura bagowe no kunyagirwa bakabura n’uko bateka ibyo bavuye guca inshuro.
Bamwe mu baganiriye na Mamaurwagasabo.rw bavuga ko ikibazo cyabo cyabaye tereriyo kubera ko bakigejejweho inshuro nyinshi ku nzego z’ubuyobozi ariko ntizabumva akaba ariyo mpamvu bafashe umwanzuro wo kwigondagondera nyakatsi zo kwikingamo.
Komayombi Jean Bosco ni umwe muri bo, avuga ko babubakiye izo nzu ntibazikomeza none zirashaje, zigiye no kubahirimaho.
Yagize ati "Twebwe Abahejwe (Abasigajwe) inyuma n’amateka tubayeho nabi, kuko urabona nk’ibi bihe by’imvura amazu ntakigenda, ni ukurara tunyagirwa, imirire ni ibibazo dufite. Mbese imibereho ntayo dufite."
Yakomeje avuga ko inzego z’ubuyobozi zibirengagiza nkaho bo atari Abanyarwanda.
Turatsinze Kafure nawe ni umwe mu bahejwe inyuma n’amateka batuye muri uwo mudugudu, yagize ati "Mu by’ukuri twebwe byaratuyobeye; nkatwe tubana mu nzu turi abantu 8, abagabo 2 abagore 2 n’abana 4, nk’abashakanye kugira ngo umuntu abashe gutera akabariro biragoye, niyo mpamvu twafashe umwanzuro wo kubaka ibiraro by’ibyatsi mu nzu kugira ngo tubashe kwihisha abana bacu."
Nawe akomeza avuga ko babonye aho kuba nabo batuza bakava muri nyakatsi cyane ko mu Rwanda nyakatsi zacitse.
Hari bamwe mu baturanyi baturanye n’aba basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko imibereho yabo imeze nabi.
Mutezinka Dative na Niyonsenga Jean baptiste bagize bati "Njyewe ikibazo cy’aba bantu twakigejeje kwa Gitifu ndetse no kwa terambere (ushinzwe iterambere), tuti mu by’ukuri uyu muntu iyi nzu nimugwaho agapfa ko twese bazadufunga mwabafashije. Ariko ukabona ntacyo babikoraho."
Mutezinka we agize ati "Njyewe ikibazo mbona cy’aya mazu y’abasigajwe inyuma n’amateka ni uko bayubaka ntakomere kuko bayubatse agakomera, yemwe bagashyiramo na sima ntabwo zazongera gupfa guhirima."
Bakomeza bavuga ko inzego z’ibanze nta mbaraga babishyiramo kuko nk’uyu w’itwa Gahire inzu igiye guhirima.
Batakambiye umunyamakuru bati "Mufashe nk’umuganda mukamwubakira akazu gato cyangwa mukajya ku mukodeshereza byarutaho, kuko bitabaye ibyo inzu zizabagwaho."
Ubwo twakoraga iyi nkuru twabashije kuvugisha inzego z’ubuyobozi kugira ngo batubwire iby’iki kibazo, uhereye ku rwego rw’akagali kugeza ku Ntara y’Amajyaruguru ntitwabasha kubabona ku murongo wa telefone zabo ngendanwa.
Gusa nyuma umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yaduhaye ubutumwa bugufi agira ati "Ndi mu nama mumpe mesaje"
Ariko turakomeza dukurikirane icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo cy’Abasigajwe inyuma n’amateka bahisemo kwisubirira muri nyakatsi bahunga ibyago byaturuka ku nzu zabo zabuze gisana.
Ibisenge by’inzu zigiye kubagwaho birutwa n’igisharagati, ntaho bitaniye no kuba mu ishyamba



















