Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Gakenke :Bahangayikishijwe n’imyaka yabo yangirijwe ntibahabwe ingurane

Saturday 19 March 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke, umurenge wa Gakenke babwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko bahangayikishijwe n’uburyo imyaka yabo ndetse n’ubutaka byangijwe bakora imiyoboro ijyana amazi yo kuhira imyaka none bakuriwe inzira ku murima ko nta ngurane bazahabwa.

Abagerageje kuvugisha mamaurwagasabo bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwaje bubabwira ko bagiye kuhanyuza ibikorwa remezo imyaka yabo irimo ibisheke, ibijumba, amateke yarangijwe ndetse ahanyujijwe amatiyo bategetswe ko batagomba kuhahinga ahubwo hazaterwa urubingo kugira ngo ayo matiyo atazajya yangirika mu gihe bahinga.

Umwe muri bo tumuhaye izina rya Kampire ku bw’umutekano we, atuye mu mudugudu wa Sitwe, yagize ati "Rwiyemezamirino yaraje anyuza imiyoyoboro mu mirima yacu, bavuga ko azanye umushinga wo kujya yuhira imyaka, none imirima yacu yarangijwe, babonye dutangiye gusakuza abayobozi bo Ku karere baraje badukoresha inama batubwira ko ari ibikorwa bya leta, nta ngurane tugomba kubona."

Mukasine we yavuze ko umusaruro yasaruraga atazongera kuwubona kubera ko ubutaka bwe bwanyujujwemo imiyoboro kandi yarahingagamo imyaka itunga urugo.

Mukasine yagize ati "Baraje banyicira imyaka, ngo bagiye kunyuzamo amazi yo kujya buhira imyaka kandi hano nasaruragaho ibisheke ngapakiza imodoka nkabona amafaranga, none abayobozi baratubwiye ngo nta ngurane bazaduha, ubwo rero mudukoreye ubuvugizi ikibazo cyacu kigakemuka mwaba mutugiriye neza."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga kuri iki kibazo maze umuyobozi w’Akarere, Nizeyimana Jean Marie Vianney avuga ko iki kibazo agiye kugikurikirana.

Yagize ati "Icyo kibazo cy’abo baturage bavuga ko bangijwe imyaka ngiye kugikurikirana."

Bisanzwe bimenyerewe ko iyo ubutaka bw’umuturage bugize igikorwa gikorerwamo ibikorwa abarirwa agahabwa ingurane igihe atemeye kubutanga ku bushake, mu gihe aba baturage bo bvuga ko batigeze babarirwa imyaka yabo mbere yuko yangirizwa, bagakomeza kwibaza uburyo bazishyurwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru