Kompanyi Viking Safaris and Holidays ni ikigo kiyemeje gutembereza abantu b’ingeri zitandukanye mu gihugu hose, kugira ngo basure ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda, ruzwi nk’igihugu cy’imisozi 1000 ndetse no hanze yarwo.
Bamwe mu bamaze igihe bagendana n’iyi kompanyi ya Viking Safaris and Holidays ifite ikicaro mu Karere ka Musanze, by’umwihariko Abanyarwanda bavuga ko banyuzwe na serivisi ibaha kuko bafite n’abantu bagenda babasobanurira ibyiza nyaburanga, bagaheraho bavuga ko burya kudasura ibyiza by’iwanyu ari uguhomba byinshi .
Abanyarwanda n’abanyamahanga bishimira serivisi bahabwa mu gutemberana na Viking Safaris and Holidays
Ntwali Eric ni umwe mu baryohewe gutemberana n’iyi Kompanyi, yagize ati "Mu by’ukuri burya gukundisha abanyamahanga ibyiza by’iwanyu nawe ubwawe utabizi ni ikibazo, Abanyarwanda benshi bumva ko gutembera ari iby’abanyamahanga ariko ntabwo ari byo; dukwiye kumenya ibyiza bitatse igihugu cyacu kugira ngo tujye tubisobanura tubizi."
Undi mukerarugendo uzwi ku izina rya Solange, yatangarje ko yanyuzwe no kuzamuka ikirunga cya Bisoke yagiye akunda kwiga mu mashuri akiri muto.
Solange yagize ati "Ndishimye cyane bitavugwa, ubusanzwe kuzamuka Ikirunga cya Bisoke gifite m 3711 numvaga ko ari iby’abazungu gusa ariko urabona ko twese twishyimye kandi ndashishikariza Abanyarwanda gukunda ibyabo, ndetse bakabisura."
Umuyobozi Mukuru wa Viking Safaris and Holidays Bwana, Nduwayesu Christian, avuga ko yashyizeho iyi kompanyi kugira ngo ijye itembereza Abanyarwanda n’abanyamahanga mu gihugu no hanze yacyo mu rwego rwo kugira ngo bajye babwira abandi ibyo babonye kandi bajye babisobanura babizi.
Nduwayesu Christian yagize ati "Nagize igitekerezo cyo gushinga iyi kompanyi itembereza abantu ahantu hatandukanye mu rwego rwo gushimangira ko u Rwanda ari igihugu cy’ubukerarundo (Country of tourism), cyane ko hari igihe tubona ba mukerarugendo tukibaza aho bagiye, kandi ari twe baje basanga; tugomba kubasobanurira ibyiza bitatse igihugu cyacu kandi dufite ibyiza byinshi."
Uyu muyobozi akomeza asaba abantu bose kujya batemberana na Viking Safaris and Holidays kuko ari bo yashyiriweho kugira ngo ibafashe kugera ahantu hose hashoboka kandi bishyuzwa ku giciro gito cyane.
Akomeza agira ati "Dufite imodoka zitwara abantu baje batugana, dufite Restaurant ibagaburira, ndetse abakeneye serivisi zose zijyanye n’ubukerarugendo turabafasha. Dufite ibiro mu karere ka Musanze, mu mugi rwagati, imbere ya Equity Bank, mu nyubako ikoreramo Milano."



















