Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Aba Ofisiye 23 baturutse mu bihugu icumi batangiye kongererwa ubumenyi bwo kuzahugura abandi mu bijyanye no kurinda abasivile

Monday 15 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Musanze hatangiye amahugurwa y’Aba Ofisiye mu ngabo baturutse mu bihugu 10 birimo n’u Rwanda, bagiye kongererwa ubumenyi, buzatuma barushaho kugira ubunararibonye mu guhugura abandi mu bijyanye no kurinda abasivile ndetse no kubungabunga amahoro cyane mu bihugu bikirimo intambara.

Abo basirikari bakuru uko ari 23, barimo guhugurirwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye na Leta zunze ubumwe za Amerika, igihugu cy’u Buholandi ndetse n’u Rwanda.

Lt. Col Marcel Mbabazi ni umwe mu ngabo z’u Rwanda witabiriye aya mahugurwa yavuze ko akenshi abaturage ari bo bahura n’ibibazo mu gihe cy’intambara, ariko cyane abagore n’abana.

Yagize ati: "Abenshi uko turi aha dusanzwe dukora iyi mirimo yo kwigisha, aya mahugurwa icyo agamije ni ukugira ngo dukomeze dusangire ubunararibone turusheho kubishyira mu bikorwa."

Lt. col Brian Mulenga Mbulo nawe ni umwe mu barimo guhugurwa waje aturutse mu gihugu cya Zambia, yagize ati: "Ndi hano muri aya mahugurwa kugira ngo mvome ubumenyi bwiyongera kubwo twari dusanzwe dufite mu kurinda abasivile, aya mahugurwa ni ingirakamaro cyane kandi turazamura ubumenyi.

Nagiye mu butumwa kenshi mu kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye ariko mu by’ukuri haracyarimo icyuho gikomeye, kuko usanga abagore n’abana bagihutazwa, ubu rero twebwe kubera ko tuba twarahuguwe turinda abasivile mu ntambara."

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Rtd Col Jill Rutaremara asobanura ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo gufasha aba basirikari kurushaho kugira ubumenyi cyane ko atari ubwa mbere.

Agira ati, "Aya mahugurwa afite umwihariko, icyo agamije ni kongerera ubumenyi aba ba ofisiye 23 baturutse mu bihugu icumi n’u Rwanda rurimo, bazongererwa ubumenyi bwimbitse, bazakoresha nabo ubwabo mu kurinda abagore n’abana kuko usanga aribo bagira imbaraga nke. Kandi harimo no kuzabarinda ihohoterwa.

Ikindi kuba tubafite gutya bazajya bigisha abasirikari bo mu bihugu byabo bitagombeye kujya gushaka abanyamahanga bo kujya baza kutwigishiriza, ibintu byose ahangaha babicamo; kandi aha bahakura ibibafasha byose, bibafasha kurinda abasivile."

Ambasaderi w’Igihugu cy’u Buholandi wungirije (Deputy Ambassador of Netherlands) Hon. mr . Martin Koper yatangiye ashimira u Rwanda ku mikoranire myiza mu gutegura aya mahugurwa , ndetse ashimira ibyo rumaze kugeraho mu bijyanye n’umutekano.

Yagize ati "Mbere na Mbere ndashimira u Rwanda ku mikoranire myiza mu gutegura aya mahugurwa , nanone kandi ndahsimira umuryango w’abibumbye (UN) ndashaka gusaba ko amahoro arindwa na buri wese, abasivile bagacukingirwa umutekano usesuye, kandi ibi bizagerwaho ari uko twese dushyize hamwe tugakorana".

Aba ba Ofisiye bazigishwa n’abarimu baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Bangaradesh, Vietnam, Pakistan, mu rwego rwo gukomeza kubongerera ubumenyi mu kubungabunga amahoro ndetse no kurinda abaturage.

Ibihugu biteraniye muri aya mahugurwa birimo Benin, Ghana , Niger, Rwanda , Senegal, Sierra Leone, Tanzania,Togo, Uganda, na Zambia, azamara igihe cy’ibyumweru bibiri i Nyakinama, mu karere Ka Musanze kuko agomba gusozwa tariki ya 26 Kanama 2022.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru