Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Guverineri Nyirarugero yatunze agatoki ababyeyi mu kugira uruhare mu igwingira ry’abana

Monday 3 January 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla yavuze ko ababyeyi bo mu ntara ayoboye bagira uruhare mu igwingira ry’abana cyane ko akenshi batita ku ndyo yuzuye bagaburira abana.

Yabitangaje mu kiganiro iyi ntara iherutse kugirana n’Itangazamakuru, ku ngingo zitandukanye zijyanye n’iterambere n’imibereho y’abatuye mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru.

Yagize ati "Kenshi iki kibazo cy’igwingira ry’abana kiraduhangayikishije ariko sinabura kuvuga ko usanga n’ababyeyi babigiramo uruhare, cyane ko usanga bafite imbuto , n’ibindi biribwa bikagorana kubiha abana kugira ngo bakure neza. Ndabasaba ko dufatanya kandi umusaruro uzaboneka bave mu ibara ritukura."

Guverineri Nyirarugero akomeza avuga hari intambwe irimo kugenda iterwa muri iyi ntara y’Amajyaruguru kuko mu bana 682 muri bo bari mu mirire mibi 313 bamaze gukira, mu gihe 309 bagifite imirire mibi.

Yavuze ko kandi uko iki kibazo kigiye kuvugutirwa umuti.

Yagize ati "Icyatangiye gukorwa cya Mbere ni ugushakisha abana bari mu mirire mibi, mu ibara ritukura kandi byaratangiye; kuko ubu tugenda dukora urutonde rwabo mu masibo, twese rero dufatanyije iki kibazo tugiye kugishakira umuti ku buryo igwingira mu bana rizaba amateka muri iyi ntara yacu y’Amajyaruguru."

Iki ni ikibazo kandi cyongeye kugarukwaho n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame ubwo yasozaga umwiherero w’abayobozi mu kwezi k’Ugushyingo 2021 aho yongeye gusaba abayobozi bo mu ntara y’Amajyaruguru guca burundu igwingira mu bana.

Icyo gihe yavuze ko bitumvikana uburyo akarere nka Musanze na Gakenke duhinga tukeza ariko tukagira abana bagwingiye; uyu mukoro watanzwe na Perezida watangiye gushyirwa mu bikorwa.

Mu bushakashatsi bwakozwe ku buzima n’imibereho, Demographic Health Survey (DHS) mu 2020, ku kijyanye igwingira ry’abana bwagaragaje ko kugwingira mu bana bato biri ku gipimo cya 33% bivuye kuri 38% mu mwaka wa 2015.

DHS yagaragaje kandi ko abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye bitewe n’ingaruka z’imirire mibi ari 38%; Intara y’Amajyaruguru ifite ijanisha rya (39%); Intara y’Uburengerazuba ifite ijanisha riri hejuru ( 45%); Amajyepfo (41%); Uburasirazuba (39%) naho Umujyi wa Kigali bakaba 23%.

Mu ntego u Rwanda rwihaye ni uko imibare y’abana bagwingira igomba kuba yagagabanuka ikajya munsi ya 20%, nibura kuri 19% mu mwaka wa 2024.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru