Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Aba-Ofisiye 24 batangiye amahugurwa azabafasha mu butumwa bw’amahoro

Monday 13 March 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ba-Ofisiye 24 mu ngabo z’u Rwanda batangiye amahugurwa mu Kigo cy’amahoro i Musanze agiye kubongerera ubundi bumenyi bazajyana mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ni amahugurwa yatangiye kuri uyu wa mbere, tariki ya 13 Werurwe 2022, yiswe UNSOC yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) ifatanyije n’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ndetse n’Igihugu cy’Ubwongereza binyuze mu kigo cy’Ingabo gifasha afurika na British Support Team-Africa.

Umwe mu bitabiriye aya masomo witwa Captain Alliance Mukeshimana avuga ko hari byinshi bazasangizwa n’abarimu bazabahugura bigatuma bakomeza kwiyongera mu bumenyi bari basanzwe bafite.

Ati: "Natwe tukazabasha kuzuza inshingano zacu neza igihe tuzaba twahawe inshingano muri UN Mission, iyo tugeze hariya haba hari inshingano nyinshi bijyanye no kubungabunga amahoro ubwabo mu bihe bitandukanye; nk’abadamu hari byinshi dufasha bagenzi bacu muri Mission, ndumva tuzungurwa byinshi."

Undi mu bazahugurwa witwa Lt.col Joachim Kambanda avuga ko biteze kuzabona ubumenyi buzabafasha igihe bazaba bagiye mu butumwa kugira ngo bazakore mu buryo bwa kinyamwuga.

Ati: "Icyo twiteze muri aya mahugurwa ni ubumenyi buza bwiyongera ku bundi dufite kandi aya masomo azadufasha kuzajya dukora kinyamwuga mu gihe tuzaba turi mu butumwa bwa loni."

Lt.col Joachim Kambanda, umwe mu bitabiriye amahugurwa

Umuyobozi mukuru wa British Support Team-Africa Maj.Terry Williams, arinabo bagira uruhare mu gutegura aya mahugurwa, avuga ko kuba abigishijwe nabo bagiye guhugura abandi bigaragaza ko iyi gahunda ikomeje gutanga umusaruro.

Ati: "Intego nyamukuru ni ukugera ku rwego rwiza (High standard) tukajya ku rwego rwa Loni, ku buryo ibijyanye no kubungabunga amahoro babikora kandi bakabikora neza, ikindi twohereje abarimu bahugura abandi hano ndetse abo twahuguye nibo bagiye guhugura abandi, biragaragaza ko gahunda yacu ikomeje gutanga umusaruro. Indi nyungu, tuzakomeza kubongerera ubumenyi nk’abanyafurika muri rusange."

Maj.Terry Williams umuyobozi wa British Support Team-Africa

Umuyobozi mukuru w’Ikigo Cy’Igihugu Cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) Col Jill Rutaremara avuga ko aya mahugurwa atandukanye n’andi yagiye aba ngo kuko afite umwihariko.

Ati: "Aya mahugurwa afite uko atandukanye n’andi twagiye tugira, impamvu mvuga ko atandukanye n’ayabanje yose ni uko mu rwego rw’ubuyobozi bwa RDF dushaka kujya twihaza mu guhugura, ku bufatanye na Rwanda Peace Academy ndetse na British y’Ibwongereza, hemejwe y’uko twajya dufata abasirikare bagahurwa ariko nabo bakazajya bahugura ba Ofisiye bagenzi babo, bitagombeye ko duhora tujya gushaka abarimu hirya no hino."

Abahugurwa ni ba ofisiye 24 bafite amapeti ya Lieutenant Colonel na Captain.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru