Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

MIGEPROF irimo kwandika agatabo kazafasha ababyeyi gutanga uburere buboneye bw’umwana

Sunday 22 August 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Nyuma yo gusanga hari ababyeyi bananirwa gutanga uburere buboneye ku bana babo bakireguza ko nta bumenyi babifitemo, Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango irimo gutegura Indi mfashanyigisho zigenewe ababyeyi z’uburere buboneye, izabafasha gutegura uburezi bw’umwana kuva avutse kugeza ari mu ishuri.

Minisitiri Prof. Bayisenge Jeannette yabisobanuye kuri iki cyumweru mu kiganiro kuri Radio y’igihugu, kibanze ku ngamba zihari zo gukura abana mu muhanda.

Yasobanuye ko iyo mfashanyigisho ije nyuma yuko bamaze Igihe bashyize hanze Indi iri kwifashishwa n’abagiye kurushinga kimwe n’ababyeyi mu kumva neza inshingano zo kwita ku bana babyaye.

Yagize ati "Burya ntiwatanga icyo udafite; ababyeyi benshi bazakubwira ngo nanjye ntabwo nzi aho nabihera wenda ngo nganirize umwana, nk’iby’ubuzima bw’imyororokere n’ibindi cyangwa ntiyumve n’uburemere bwo gufata ka kanya ngo baganire. Ni ho rero nka Minisiteri n’abafatanyabikorwa dushyira imbaraga mu gukora imfashanyigisho zifasha ba babyeyi.

Hariho nk’ikindi turimo gutegura kiri hafi ku musozo, cy’uburere buboneye, aho ababyeyi bamenya ngo ese kuva umwana agisamwa kugeza agize umwaka umwe, ibiri, itatu, kuri buri kiciro ndaganira nawe gute, ndamutoza gute."

Minisitiri yasobanuye ko babonye ko amategeko arahari ndetse hari n’inshingano ababyeyi basabwa kwita ku bana babyaye ariko bamwe ugasanga ntibabizi, bakumva ko Leta izarera, Imana izarera, Harerimana ariko sibyo, bityo harimo gukomeza gufatanya n’inzego kugira ngo bakangurire abanyarwanda bagire ubumenyi ku mategeko ahari, kuri politiki ariko na leta izakomeza kububakira ubushobozi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru