Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera umwana (NCDA) kirasaba ababyeyi kutadohoka ku nshingano zo konsa abana, kuko nta mpamvu nimwe ituma umubyeyi asiba cyangwa arekeraho konsa mbere y’iminsi 1000.
Buri mwaka kuva tariki 1 kugeza 8 Kanama Isi yizihiza umunsi wahariwe konsa, kubera ko ari ingirakamaro ku mwana ndetse no ku mubyeyi. Nubwo uko Isi ikomeza gutera imbere ariko hari ababyeyi bagenda badohokaho konsa bitewe n’imirimo baba bahugiyemo.
Ibi bituma ibihugu bitandukanye byo ku Isi birimo n’u Rwanda birimo kurwana urugamba rwo kugira ngo ubwitabire mu konsa neza bugere nibura ku kigero cya 50%. Ariko icyo kwishimira ni uko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere ku Isi gifite ubwitabire mu konsa umwana kuva akivuka kugera ku mezi atandatu.
Mu kiganiro yagiranye na MamaURwagasabo, Umukozi w’Ikigo NCDA ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana, Faustin Machara avuga ko amahirwe ahari mu Rwanda ari uko konsa biri mu muco.
Ati: “Dufite ubwitabire mu konsa cyane cyane mu mezi atandatu nta kindi kintu umwana avangiye, buri hejuru, u Rwanda nirwo rwa mbere ku Isi, ibindi bihugu birimo birarwana ngo barebe ko bagera kuri 50% niyo ntego y’Isi. Ariko twebwe ku makuru dufite yo mu 2000 twari kuri 80.9%, nitwe dufite ubwitabire buri hejuru cyane, nta kindi gihugu kituri imbere, kubera ko konsa biri mu muco.”
Machara avuga ko muri 2015 u Rwanda rwari kuri 87% by’ababyeyi bonsa gusa batavangiye abana kugera ku mezi atandatu, nyuma y’imyaka itanu biragabanukaho hafi 7% bigera kuri 80%.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko konsa umwana ari ngombwa kubera ko amashereka y’umubyeyi ku mwana ukivuka ari byo biryo bimukwiriye bitewe n’uko habamo intungamubiri zikwiye umwana ashobora kugogora, zituma ashobora kugeza amezi atandatu nta kindi kintu ahawe.
Ubundi ngo umwana aba agomba konka igihe cyose abishakiye, gusa ariko abahanga mu bijyanye n’ubuzima, by’umwihariko ubw’abana bavuga ko umwana ubundi akwiye konka inshuro umunani ku munsi kugira ngo abe ameze neza.
Nibura hagati y’amasaha abiri n’atatu umwana aba agomba konka; ni ukuvuga hagati y’inshuro 8 na 12 ku munsi, kandi akonka hagati y’iminota 15 na 20 ariko bikaba byiza abanje konka ibere rimwe akarihumuza akabona kujya ku rindi.
Iyo umwana akivuka ni ngombwa ko ahita yonswa kubera ko amashereka ya mbere yonka ari ingenzi ku buzima bw’umwana, bitewe n’uko aba ari amazi akaba ari ingenzi kubera ko amara umwana inyota, agakurikirwa n’andi aba arimo intungamubiri nyinshi zifitiye akamaro umwana.
Konsa umwana neza bimurinda kuzahazwa na zimwe mu ndwara zikunze kwibasira abana zirimo impiswi, umuhaha n’umusonga, kuko usanga hari amahirwe menshi yo kutibasirwa n’izo ndwara kurusha umwana utaragize amahirwe yo konka.
Uretse konsa neza abana, binarinda ababyeyi kutava, bikongera gusabana hagati y’umwana n’umubyeyi, bikanarinda zimwe mu ndwara za Kanseri, kubera ko ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko konsa neza birinda kanseri zirimo iy’ibere hamwe n’inkondo y’umura ku babyeyi ugereranyije n’abatonsa.
Umuyobozi ushinzwe imirire y’umwana n’umubyeyi muri NCDA, Faustin Machara akomeza avuga ko zimwe mu mpamvu zirimo gutuma ababyeyi badohoka ku konsa neza nkuko bikwiye abana, zirimo imirimo myinshi abantu basigaye bahugiramo bigatuma badaha umwanya abana, ari nayo mpamvu hashyizwe imbaraga mu gushishikariza abakoresha kureka ababyeyi bakonkereza aho bakorera binyuze mu kubakirwa aho bishobora gukorerwa mu kazi, kugira ngo imirimo ntibangamire konsa.
Ku rundi ruhande ariko usanga hari ababyeyi bazi neza akamaro ko konsa umwana hakaba n’abandi batarabisobanukirwa neza, kuko bashobora kumara amasaha ari hejuru y’atanu bataronsa.
Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa bwagaragaje ko abana bonse neza bagira ubwenge kurusha abataragize amahirwe yo konka neza, hamwe bakagaragaza ko bagira amanota 4 kugera kuri 7 imbere ya bagenzi babo batonse neza.
Ababyeyi barasabwa konsa neza abana babo kubera ko amashereka adasimburwa, akaba afasha umwana gukura neza, bakibuka gushyira umwana ku ibere mu isaha ya mbere akivuka, bakabonsa mu mezi atandatu ya mbere nta kindi bamuvangiye, nyuma y’amezi atandatu agatangira imfashabere, ubundi umwana akonswa kugeza nibura agize imyaka ibiri.
Kugeza ubu mu Rwanda itegeko rya Minisiteri y’Umurimo ryemerera umubyeyi kwita ku mwana mu gihe cy’ibyumweru 14 kuva avutse, atarasubira ku kazi.