Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Rutsiro: Bicamumpaka, ukora akazi ko gutega amafuku aratabaza

Tuesday 6 May 2025
    Yasomwe na

Umusaza w’inshike Bicamumpaka Elias, ufite imyaka 71 ukora akazi ko gutega amafuku utuye mu Mudugudu wa Buruseli mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, arasaba ubufasha leta y’u Rwanda ndetse akanabusabirwa n’abaturanyi be bavuga ko yatereranywe muri gahunda za leta zo gufasha abatishoboye.

Bicamumpaka Elias aba munzu wenyine ntagira epfo n’aruguru abaturanyi be bavuga ko imibereho ye itameze neza, bityo ko nawe yakwitabwaho muri gahunda za leta zo gufasha abatishoboye byongeye kandi bageze muza bukuru.

Bicamumpaka, yagize ati" Ndibana no kurya biragoye nta gatoki kahaba, agatsina karanze, kubera kutagira agatungo, badusomye ko abasaza dushaje ko bagomba kuduha udufaranga tudufasha tw’ingoboka, nayobewe aho byarengeye, najya hariya kuri SACCO, Mudugudu ngo genda, mashini yawe yarapfuye, nkasha kuntu yapfuye abandi bakayabona akaba ari njye bajojnjoye mashini igapfa bikanyobera.
Yakomeje

Yakomeje agira ati"Nange uwampa ubufasha nkabandi nkahabwa ako gafaranga hamwe n’itara nkacanirwa munzu nibura nkazapfa mbonye ku itarambere rya Perezida Kagame aha abanyarwanda.”

Bicamumpaka avuga ko atunzwe no gutega amafuku

Uwimana Adèle n’umwe muturanyi ba Bicamumpaka Elias yagize ati" Ubuzima bwe nu gutera amafuku, iyo yataze imafuku ntagwemo ntago yahembwa icyo gihe icyo kurya kimubera ingorabahizi”

Uwimana yasobanuye ko abahinzi bahemba Bicamumpaka Elias ba muhemba kubera yataze amafuku akagwa mu mutego cyangwa ya zikuye mu murima w’umuhinzi. Ati “ Twibaza impamvu adashwa bikatuyobera”

Aba mu nzu ya wenyine, kandi nta nkunga y’ingoboka ahabwa.

Twashatse kumenya icyo abayobozi mu nzego z’ibanze hano, bavuka kuri kino kibazo, cyane ko uyu umusaza Bicamumpaka, abagaragaza kandi nk’abagira uruhare mu kumupyikanagaza, icyakora ubwo twahamagara kuri telefone Bisengimana Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, ntabwo yabashije kutwitaba.

Inkuru yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru