Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Abagera kuri 40% by’abitabiriye Imurikagurisha ni abakora Made in Rwanda

Wednesday 15 December 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana U. Beata yatangaje ko mu bitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga ku nshuro ya 24 abagera kuri 40% ari abakora ibyakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda).

Imurikagurisha ryatangiye tariki ya 9 rizasozwa tariki ya 30 Ukuboza 2021, ryitabiriwe n’ibihugu bigera kuri 66 birimo abasaga 400 bari kumurika ibicuruzwa na serivisi.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo hafungurwara iri murikagurisha ku rwego rw’igihugu, Minisitiri yavuze ko kuva COVID-19 yagera mu Rwanda ikabangamira ibikorwa byo guhuriza hamwe abantu benshi hafashwe ingamba zo guhuriza hamwe imurikagurisha ry’ibikirerwa mu Rwanda (Made in Rwanda Expo) n’iryo ku rwego mpuzamahanga (International trade faire).

Yakome agira ati "Iri murikagurisha Mpuzamahanga ku nshuro ya 24 twishimira ko twashoboye kurikora mu bihe bigoye nk’ibi aho tumaze imyaka ibiri muri COVID-19 ariko tugira ngo tugaragaze uko abikorera bakomeje gushyira imbaraga mu bucuruzi.

Byatanze umusaruro kuko kugeza ubu mu bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga dufite abagera kuri 40% bafite ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda."

Minisitiri avuga ko iyo bagereranyije n’andi mamurikagurisha amaze gutambuka basanga hari aho urwego rw’ubucuruzi bugeze hashimishije.

Ati "Ku buryo rero twakishimira ko abavuruzi, abikorera mu Rwanda babashije kwigirira ikizere, inganda zikigirira ikizere tukaba tugeze kuri iryo murikagurisha rya 40%."

Yashimiye ibihugu byemereye abitabiriye iri murikagurisha muri ibi bihe bidasanzwe bya COVID-19 cyane cyane nka Mozambique na Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo byitabiriye ku nshuro ya mbere.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Bafakulera Robert, yavuze ko mu bari kumurika ibicuruzwa harimo abo mu Rwanda bagera kuri 300.

Akomeza agora ati "Hari n’abandi baza gusura; abo bose babibonamo inyungu iyo bahura. Hari uwo hanze uza atazi aho akura ibicuruzwa mu Rwanda, ari uwo mu Rwanda ushaka kubona uwo mu mahanga aramubona."

Rwiyemezamirimo Sina Gerard ufite ESe Urwibutso, witabiriye iri murikagurisha yavuze ko nubwo icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bucuruzi ariko ahorana udushya ba afitiye abamugana, no muri murikagurisha afite ibindi yazanye byiyongera ku byo amaze kugeraho mu nzira yo kubaka ubukungu buhoraho.

Yagize ati "Ubu igishya dufite ni Akingenzi, ni Sanitayiza ikorerwa hano, ikorwa n’Abanyarwanda kandi igafasha abanyarwanda ariko noneho natwe tugasagurira n’abanyamahanga.

Hari n’isabune Akamanzi, iyo ukoresha sanitizer n’isabune nayo birajyana kandi uko twigishwa isuku isabune ni ngombwa."

Ku ruhande rw’’Abikorera bo muri Mozambique bitabiriye ku nshuro ya mbere imurikagurisha mpuzamahanga ryo mu Rwanda, bavuze ko nabo ri ibyo baje kwerekana mu byo bakora.

Gil bires, Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga byo muri Mozambique yagize ati "Hari byinshi tuje kumurika birimo icyayi, ikawa n’ibindi byinshi biboneka Mozambique."

Kubera ingamba zo guhangana na covid-19 abinjira mu imurikagurisha basabwa kwinjira baguriye tike bakiresheje ikoranabuhanga bakanasuzumwa , abashaka no kwikingiza bakikingiza ku buntu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru