Yanditswe na Mutesi Scovia
Nyiramatama Joseline ni umugore w’abana batatu, avuga ko mbere yo kujya kwibera ku muhanda yahoze atuye mu mudugudu wa Kitarima [nibyo yabashije kwibuka] mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, avuga ko we n’abana be barara ku muhanda aho bageze kuko yananiwe kwishyura inzu babamo, ikibabaje ni uko iyo atabonye umugiraneza ubakora mu ntoki inzara irushaho kubazonga.
Uyu mubyeyi ubona ko akiri muto, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Mutarama 2022 aganira n’ikinyamakuru mamaurwagasabo.rw yari ku mupaka muto, La Petite Barriere, uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, asabiriza umuhisi n’umugenzi, avuga ko ashaka ifunguro ry’abana babiri ashoreye n’undi umwe ahetse.
Nyiramatama avuga ko mbere ya COVID-19 yahoze acuruza ariko aho icyorezo kiziye kubera ingamba zo kwirinda kugikwirakwiza hagati y’ibihugu byombi akazi karahagaze abura n’icyo kugaburira abana n’ay’icumbi yisanga ku muhanda asabiriza ngo abana batamupfira mu maso.
Yagize ati "Nahoze ncuruza imboga, njya Goma covid 19 ije tunanirwa gusubirayo twicara mu rugo; ni bwo nabyaye uyu mwana mpetse. Nuko umugabo abonye bimuyobeye aradusiga yigira Congo DRC. Nanjye byagezeho mbura ayo kwishyura inzu n’icyo abana barya, ishuri ryo barivuyemo mbere yabyose.
Nuko ntangira nsaba abaturanyi bageze aho barandambirwa, ubu dusaba umuhisi n’umugenzi kandi turara ku mabaraza aho tugeze, biba akaga iyo imvura ingwa.”
Nyiramatama afite agahinda kuko ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi yabugejejeho ikibazo cye bakavuga ko nabo bagiye kugikorera ubuvugizi ku karere ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.
Umuyobozi wa karere ka Rubavu Kambogo Ildephonse avuga ko akaga abagore bakoraga ubucuruzi bwambukiranya umupaka bahuye nako akazi gusa bakomeza gushaka uko babafasha bagasubira mu bucuruzi.
Yagize ati “Abana bo mu mihanda kimwe na bo bose [barara ku muhanda] tugomba kubitaho, abana bagasubizwa mu ishuri naho abo bakuru dufatanyije n’inzego zitandukanye twarabegeranyije tureba ikibazo ku kindi; abakwiye ubufasha turabubaha basubizwa imuhira.”
Akomeza avuga ko iyo bamaze kubabarura babashyira mu makoperative bityo bakabafasha kwishakamo ikibatunga.
Ati “Izo zose ni ingaruka za covid, byumwihariko kuri uyu mupaka”.
Ku kibazo cy’abana batiga bakajya mu muhanda, Govereneri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois, abibona nko kwivuguruza mu gihe igihugu kirwana no kubaka amashuri.
Ati “Abarimu bakwiye kuvuga impamvu umwana ataje kwiga, ikindi inzego za Leta uko zubatse ntabwo twayoberwa ko ataje kwiga, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwose bugendana umugayo w’abo bose batabayeho neza kugeza igihe abana bagita ishuri, ibi tugiye kubigerageza bicike mu turere twose kandi twizeye igisubizo”.
Kuri uyu mukapa muto wa Rubavu, hari ababyeyi bavuga ko bahekeye ubufasha mu buryo butandukanye bwo kongera kuzahura ubucuruzi kuko benshi bahombye bagasubira mu buzima bugoye, ubibona cyane iyo ugeze mu isoko ryibatse ku mupaka rya Rubavu Cross Border Market ririmo abacuruzi batarenze batanu abandi bafunze ubucuruzi bakaba bazerera hirya no hino mu mugi abenshi bakora ubuzunguzayi, ari nako bari kumwe n’abana babo basabiriza umuhisi n’umugenzi.

















