Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abagore bo mu cyaro bakomeje gutsikamirwa n’abagabo mu mirimo yo mu rugo idahemberwa

Wednesday 28 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Mu gihe Leta y’u Rwanda yimakaje ihame (politiki) ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu, ubushakashatsi buracyagaragaza ko umugore wo mu cyaro agikora amasaha akubye gatatu ayo umugabo amara mu mirimo yo mu rugo idahemberwa.

Usibye kuba ba nyiribwite babiguhamiriza ariko binagaragazwa n’Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Action Aid Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’umurimo.

Ni ubushakashatsi bwamuritswe tarikio ya 27 Nzeri 2022, bwerekana ko umugore wo mu cyaro amara amasaha atandatu mu mirimo idahemberwa, naho abo mu mijyi y’uturere akaba atanu mu gihe umugabo ari abiri.

Mu bagore bo mu cyaro cyo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ruhuha baganiriye na Mamaurwagasabo, bavuga ko umuco w’abagabo mu kwihunza imirimo yo mu rugo ushingiye ku mateka n’umuco by’abanyarwanda.

Nyiranuma Jeanne de Liane yagize ati: “Inaha umugore niwe byose mu rugo; kuvuga ngo urabona umugabo wagufasha mu mirimo yo mu rugo sinzi Imana yaba imuguhaye. Nta mugabo waza ngo agufashe gufura iyo myenda mu gihe urimo guteka ibyo kurya cyangwa urimo koza amasahane, wenda nareke ibyo kunama mu ziko ngo yatse umuriro ariko wenda naguhe izo nkwi nunabyikorere ube ufite ibyo yaguhaye bigufasha biri hafi yawe.”

Mugemana Lilianne nawe yagize ati: “Bitwaza umuco ngo nta mugabo wagiye mu gikoni, nta mugabo wameshe imyenda umugore ahari; mbese wumva ko umuco ari bo bawumvise cyane kuruta uko twe tuwuzi. Biravuna kuko umugore ahora mu murimo wenyine umugabo aria ho mu rugo, yumva ko umgore yaremewe gukora imirimo yose yo mu rugo kandi agufashije byaba byiza mu kwihuta no kuruhura uwo mwashakanye.”

Kimwe n’abandi bagore, imirimo yo mu rugo kuba itagira igiciro ngo umugore wayikoze ayihemberwe birushaho gusuzuguza abayukora kugeza nubwo umukozi wo mu rugo ba shebuja na nyirabuja bumva ko ntacyo akora mu masaha yose akora y’umunsi.

Kuri iyi ngingo, Umuyobozi wa porogaramu na politiki bya Action Aid Rwanda, Uwiragiye Anatole avuga ko kuba abagabo, abagore n’abana bafatanya imirimo idahemberwa ari urugendo rurerure, ariko gukomeza ubukangurambaga n’ibiganiro n’inzego zitandukanye bizagerwaho.

Akomeza avuga ko kuba iyo mirimo icyegekwa ku bagore n’abakobwa ari ukubavunisha kandi bidindiza iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange.

Ati “Natwe abagabo iyo tudafatanyije dushobora kugira imvune. Tekereza iyo umugabo apfuye ari we wahahiraga urugo, ari we wari ufite ubwo bushobozi, ubwo bumenyi, napfa rwa rugo ntiruzaba ingaruzwamuheto?”.

Yakomeje agira ati “Umugore ahera mu rugo ateka, akubura, yoza abana, ashaka ibyo kurya, ugasanga umunsi wose ushize adashobora gukora umurimo n’umwe ushobora kumuha amafaranga. Abagore ni 52% y’abanyarwanda bose, izo mbaraga nizitinjira muri iyo mirimo ibyara inyungu, muri ako kazi, n’igihugu kirahomba kubera ko izo mbaraga zidakoreshwa”.

Mu Rwanda Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyerekana ko mu cyumweru umugore w’umunyarwandakazi akoresha amasaha 26.7 bivuze ko ari amasaha hafi ane ku munsi mu gihe umugabo ari amasaha abiri ku munsi.

Ku ruhande rwa bamwe mu bagabo, ahri abavuga ko umugore gukora imirimo yo mu rugo bisa n’ibimuri mu muco n’amaraso cyane hashingiwe ku muco gakondo ko umugore ari umutima w’urugo ari nawe watojwe cyane gukora bene iyo mirimo kuva na mbere.

Gusa nubwo bimeze bityo, u Rwanda rugiye kuvugurura gahunda zarwo zigamije guteza imbere umuryango n’izigamije uburinganire n’ubwuzuzanye, hagamijwe kuzijyanisha n’igihe.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango ivuga ko kuvugurura izo gahunda bigamije kuzijyanisha n’icyerecyezo cy’igihe kirekire cya 2050 u Rwanda rwihaye ndetse na gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru