Yanditswe na MUTUNGIREHE Samuel
Abakora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi cyane cyane bw’imbuto n’imboga, bashyiriweho ikigo cy’ubucuruzi kigiye kubafasha kubonera isoko umusaruro wajyaga urinda kwangirikira mu mirima cyangwa mu buhunikiro utarabona isoko, kikabafasha no kumenya gutegura umusaruro ukenewe kuva ku uhaha wa mbere, mu nganda no kugeza ku isoko mpuzamahanga wujuje ubuziranenge.
YATERA PLC, mu magambo arambuye ni ’Youth and women Accommodation for Tourism and Environment Reserving Agriculture PLC’; ni Ikigo cy’ubucuruzi gihamagarira rubanda kukiguramo imigabane, gihamagarira cyane cyane abagore n’urubyiruko kwinjira mu buhinzi n’ubworozi no kubukora bya kinyamwuga, hagamijwe gukora ubuhinzi n’ubworozi bunogeye ijisho bw’ubukerarugendo kandi burengera ibidukikije.
Inama y’Inteko Rusange idasanzwe ya mbere nyuma y’uko iki kigo gitangiye kugurisha imigabane, yateraniye i Kigali ku cyumweru tariki ya 12 Ukuboza 2021, ihuje abanyamigabane baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Iyi nama kandi yari yitabiriwe hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu bitabiriye hakoreshejwe ikoranabuhanga hakaba harimo n’abari mu mahanga, harimo abari mu gihugu cya Suwede n’igihugu cya Danimarike.
Umwe muri babiri batangije ikigo YATERA akaba no mu Nama y’ubutegetsi yacyo, Shyirambere Oswald, yavuze ko mu bigaragara umusaruro w’ubuhinzi ujya uboneka ku bahinzi benshi bigatuma abawugura bagiye kuwucuruza bawutesha agaciro, kuko abahinzi bataba bafite uko bawugeza ku isoko, mu kubura uko abigenza umuhinzi akemera gutanga umusaruro we ku giciro atishimiye ugereranyije n’igiciro kiba kiri ku isoko. Aha kandi hiyongeramo abaguzi baheruka bagura bahenzwe kuko nabo baba batigereye ku murima. YATERA rero izafasha umuhinzi n’umworozi kugurisha neza umusaruro we, kandi abahaha biborohere kuko bazaba basa n’abahahira ku murima.
YATERA igiye gutangiza umushinga wayo: *Iguriro ry’Imboga n’Imbuto rya YATERA* uzatangirira Nyabugogo; uzafasha abahinzi kugeza umusaruro wabo ku isoko nta zindi nzira uciyemo zituma rimwe na rimwe umuguzi wa nyuma ahendwa n’igiciro cyangwa ibiribwa bikamugeraho byatangiye kwangirika.
Yagize ati “Mu kwezi kwa mbere 2022 tugiye gufungura *Iguriro ry’imboga n’imbuto rya YATERA* rizaba riri Nyabugogo, aho abahinzi tuzajya tugirana amasezerano; tuzahera ku musaruro uhari birumvikana; abahinze ba mbere tuzagirana amasezerano yo kuduha umusaruro, tubagurire kandi tubagurishirize ku biciro bituma bakomeza guhinga badahombye, bityo ubuhinzi n’ubworozi burusheho kuba ubw’umwuga.”
Yakomeje agira ati “Ikindi tuzateza imbere gikomeye cyane mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi ni ukugirana Kontaro n’abahinzi bagiye guhinga, ku buryo umuntu amenya ngo mpinze ibingibi nzabigurisha muri YATERA, bakaba bazi ko ari abahinzi dukorana; niba ari umuhinzi w’igihingwa iki n’iki akaba azi ngo azatuzanira umusaruro we, kubera ko duteganya gucuruza hano mu gihugu, ariko duteganya ko igihe nikigera tuzajya mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.”
Bamwe mu b’inkwakuzi baguze imigabane muri YATERA PLC bavuga ko inzozi zo kuzamura urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi bugakorwa kinyamwuga ari zo biteze kuzageraho, cyane ko benshi muri bo bize ndetse bakora muri urwo rwego.
Uwambajimana Antoinette, avuga ko yize ubuhinzi akaba amaze n’igihe kinini abukoramo bikaba ari nayo mpamvu yatangiye agura imigabane 100.
Yagize ati “Turifuza kubiha agaciro cyangwa se kubishyiramo imbaraga kugira ngo na byo bibe byatera imbere kandi biteze imbere ababikora. Hagati y’Umuhinzi n’umuguzi hajyaga habamo ibintu bituma umusaruro wacu wangirika cgangwa ugapfa ubusa bitewe n’igihombo duterwa n’abaguzi, kenshi baduhenda kandi ku isoko bagurisha menshi tugereranyije n’uko barangura, ariko twebwe badusanga ku mirima bakaduhenda ndetse n’iyo twabaga twabibashyiriye ku masoko ugasanga dufite igiciro cyo hasi cyane gituma kenshi umuhinzi ahomba, agahora ahinduranya ibihingwa akeka ko icyo agiyemo ari cyo kizamuzanira inyungu, bigatuma nta buhinzi bw’igihingwa runaka butera imbere mu buryo burambye. Ibi kandi biba no mu bworozi.
Dufite icyizere rero ko ubu umuhinzi - mworozi atangiye kugira ijambo, kuko ni twe ubwacu tuziheraho ariko kandi tukanasubira inyuma tugakorana n’andi mahuriro y’abahinzi n’aborozi kandi dusanzwe tuyafite.”
Tuyizere Jean Paul, atuye mu karere ka Gicumbi ku mupaka i Gatuna, yavuze ko asanzwe akora umwuga w’ubwarimu, ariko mu rugo bagakora ubuhinzi n’ubworozi bikaba ari na yo mpamvu bumvise icyo gitekerezo bagashaka kugishyigikira.
Yagize ati “Twaje kumva ko haje sosiyete ishingiye kuri ibyo bintu turavuga tuti wenda twajya tubona ahantu tugemura ibintu bikomotse ku buhinzi n’ubworozi dukora noneho tukabona isoko ari n’ibyacu, hanyuma nkabijyana neza nzi ko abantu bagiye kungurira nubundi dusanzwe tubana cyangwa nkanabahamagara nkabyohereza ariko nkaba nzi ko bigiye muri kampani yanjye.”
Igitekerezo cyo gushinga ikigo YATERA PLC cyatangijwe n’umugabo Shyirambere Oswald n’umugore we Nyirabagenzi Marie Goretti ari na we Muyobozi Mukuru, nk’abantu bari basanzwe bakora ubuhinzi, ariko bakabona igihe umusaruro ubaye mwinshi ku bahinzi abaguzi babo batangira kuwutesha agaciro, nyamara umuguzi wa nyuma ku isoko nawe agakomeza guhendwa kandi umuhinzi nawe bamwunamyeho, ariko akemera gutanga umusaruro we ngo utamuboreraho.
Batangiye bashinga ikigo YATERA Ltd ngo kibafashe kugeza umusaruro wabo n’uw’abandi bahinzi n’aborozi ku isoko nta zindi nzira uciyemo hagati, nyuma abo babiganirije bifuza kwinjiramo bakaba abanyamuryango, biba ngombwa ko havugururwa amategeko, ikigo gihinduka YATERA PLC, gihamagarira rubanda kukiguramo imigabane.
YATERA PLC ifite imari shingiro ya Miliyali imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000.000 Frw), igizwe n’imigabane ibihumbi ijana (100.000 shares), umugabane umwe ukaba ugurwa amafaranga ibihumbi cumi y’u Rwanda (10.000 Frw). Hakaba hamaze kugurwa imigabane irenga 18.000.















