Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Abahoze ari abazunguzayi ba Nyabugogo barashimira Sendika ya Sytrieci

Tuesday 1 May 2018
    Yasomwe na

Abari bazwi nk’abazunguzayi bakoreraga mu mihanda ya nyabugogo bemeza ko nyuma yo guhabwa amasoko yo gukoreramo bamaze gutera imbere binyuze munguzanyo bahabwa.

kuri uyu wakabiri tariki ya 1 Gicurasi 2018 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahari umurumo, abitwaga abazunguzayi ndetse n’abandi bakora imirimo itanditse, muri nyarugenge bavuze ko ubu bishimira ko Leta yabahaye aho gukorera.

Leta ifatanyije na sendika yabo Sytrieci yabavanye mu muhanda kubera ko bahuriragamo n’ibibazo byinshi bitandukanye birimo nko gufungwa gukubitwa yewe ngo ntibanamenyaga ko umunsi nkuyu ubaho.

Nyirambogo Marte uzwi nka ‘Nyirakuru w’abazunguzayi’ wamaze imyaka myinsi 35 mu buzunguzayi, avuga ko yafunzwe inshuro atazi azira gucururiza mu muhanda ndetse ngo hari naho bageraga bacuruza bakabinuba ariko ubu barishimira amasoko bahawe ndetse bakanashyirwa muri sendika ya Sytrieci.

Agira ati”Nukuri numvaga ntareka akazi ka ubuzunguzayi kuko nabonaga amafaranga nita ko ampagije, bahoraga bamfunga ariko ngezaho numva nkwiye gushaka ikindi nakora, ndashimira cyane abadushyize muri Sendikaya Sytrieci”
Umuyobozi wa sendika y’abakora imirimo itanditse mu Rwanda Sytrieci.

Nyirabambogo Marthe uzwi nka ‘Nyirakuru w’abazunguzayi’

Madame Jeannette avuga ko hari abahoze bitwa abazunguzanyi n’abakozi bo mu ngo n’abandi, ngo nyuma yo kubahuriza hamwe bakaganira uko ibibazo byabo byakemuka yabahurije hamwe mu matsinda bagafashwa gushakirwa inguzanyo mu bigo by’imari kugira ngo nabo biteze imbere.

Agira ati”Twaratekereje dusanga dukwiye kuvanaho gucururiza mu kajagari, aribyo bita abazunguzayi duhitamo kwihuriza hamwe tukaba itsinda rimwe kuburyo bitworohera kwaka inguzanyo yo gukora imishinga iciriritse kandi ibyara inyungu.”

Jeannette umuyobozi mukuru wa Sendikaya Sytrieci.

Sendika y’abakora imirimo itanditse mu Rwanda Sytrieci ihuriwemo na abantu 4500 Bakora ubucuruzi bucirirtse, hari abadoda inkweto, abakozi bo mu ngo zitandukanye ndetse n’abandi .

Mama u Ragasabo.rw

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru