Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Mushikiwabo Louise ashyigikiwe na Afurika muri OIF

Tuesday 3 July 2018
    Yasomwe na

Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bwa Afrika, bashigikiye kandidatire y’u Rwanda yo kuyobora Umuryango mpuzamahanga uhuriweho n’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, OIF, nk’uko amakuru ava mu ba diplomate yabibwiye ibiro ntaramakuru by’Ubufatransa AFP.

Mu nama ya 31 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yaberaga muri Mauritania,wari umwanya mwiza ku Rwanda n’umukandida warwo Louise Mushikiwabo wo gushaka amajwi kugira yo kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Louise Mushikiwabo, w’imyaka 57, yatangiye ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora uyu muryango mu kwezi gushize.

Ingingo yo gushyigikira kandidatire ya Min.Louse Mushikiwabo ku mwanya w’Umuyobozi wa OIF yafatiwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu i Nouakchott, ku murwa mukuru wa Mauritania, nk’uko byatangajwe n’umwe mu ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga bari mu muryango wa OIF.

Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, OIF ugizwe n’ibihugu 84 ndetse n’ibindi bifatwa nk’indorerezi. Umunyamabanga mukuru wawo, Michaelle Jean, w’imyaka 60, wo muri Canada gusa afite inkomoko muri Haiiti, manda ye izarangirana n’ukwezi kwa cumi uyu mwaka gusa igihugu cya Canada gishyigikiye ko yahabwa manda ya kabiri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru