Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla, yasabye abakirisitu basengera mu Itorero EAR/Diyoseze ya Shyira kuba umusemburo w’impinduka nziza mu bibazo byinshi byugarije umuryango ndetse, bakaba bandebereho aho batuye.
Babisabwe kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023 ubwo abarobanuriwe kwinjira mu murimo w’Imana w’Ubudiyakoni n’Ubupasiteri bose hamwe uko ari 21.
Rev.Habimana Alexander, umwe mu baronanuriwe kuba Pasiteri yavuze ko umukoro bahawe wo guhindura imiryango bagiye kuwukorana umwete kandi bakera imbuto abandi Abakirisitu bazajya basoromaho.
Yagize ati: "Dushingiye ku mpanuro baduhaye tugiye gushinga amatsinda turebe ibibazo abantu bafite bitume tubafasha mu kubaka umuryango mwiza, tugiye kwamamaza ubutumwa bwiza, tugiye kwera imbuto mu bakirisitu nabo badusoromeho izo mbuto; ikindi dukwiye kuba bandebereho tukagaragaza impinduka nziza mu miryango ikibana mu makimbirane."
Rev. Kwizera Thomas nawe mu baronanuriwe kuba Pasiteri yavuze ko mu nshingano bahawe bagiye gukora ubukangurambaga mu miryango kugira ngo bafatanye mu guhangana n’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.
Ati: "Icyo tugiye gukora ni ubukangurambaga, tuzagenda dusanga imiryango, tubigishe ko amakimbirane asenya umuryango atubaka, tuzagenda dukora amatsinda tubagire inama nziza kandi tuzashishikariza ababyeyi kujya bateka indyo yuzuye muri rwa rwego rwo kurwanya ikibazo cy’igwingira mu bana."
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla wari witabiriye uyu muhango yabanje gushimira itorero rya Anglican Diyoseze ya Shyira mu bikorwa byiza by’iterambere babafashamo umunsi ku munsi ndetse yasabye abakirisitu umusanzu mu guhangana n’ibibazo byugarije iyi ntara ayoboye.
Ati: "Ndabasaba gukomeza kuba umusemburo w’impinduka nziza mu miryango ibana mu makimbirane kandi nabo bakaba bandebereho aho batuye hanyuma tugakomeza kugira umuryango mwiza utekanye."
Uyu muyobozi yakomeje asaba uruhare rwa buri wese mu itorero mu rugamba rwo guhangana n’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo , Igwingira mu bana, amakimbirane mu miryango, abana b’inzererezi ndetse no gukomeza gufasha abatishoboye.
Bishop Dr. Mugisha Samuel Musenyeri uyobora itorero rya EAR Diyoseze ya Shyira nawe yavuze ko ashima Imana kuba barabonye abantu bo kurobanura ndetse ngo yifuza ko aba ba Pasiteri barobanuwe bakwiye gutanga urugero rwiza mu bandi.
Ati: "Turashaka ko aba ba Pasiteri baba intangarugero, bakaba bandebereho kugira ngo abo bayoboye bajye babafatiraho urugero rwiza ariko ibyo byose bazabifashwamo n’Imana, nibemera ikabayobora."
Bishop Dr. Mugisha Samuel yahishuye ko mu minsi mike bagiye gutangira gufasha abana bo ku mihanda bazajya babafata bakamenya neza icyabateye kuza muri ubwo buzima.
Abarobanuwe bose hamwe ni 21 harimo abarobanuriwe ubudiyakoni 6, ndetse n’abandi 15 barobanuriwe ubupasiteri bazakorera umurimo wabo muri paruwasi 21 zo muri EAR Diyoseze ya Shyira ndetse bahise bajya gutangira gukora iyi mirimo ihesha Imana icyubahiro.
Bimwe mu bikorwa itorero rya EAR Diyoseze ya Shyira ifatanyamo na Leta y’u Rwanda by’umwihariko Intara y’Amajyaruguru birimo ,ubuvuzi, uburezi, kubakira abatishoboye ndetse n’ibindi bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.






















