Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Abakobwa 29 bazahagararira Kigali muri Miss Rwanda 2022 bamenyekanye

Saturday 12 February 2022
    Yasomwe na

Mu rugendo rwo gushakisha umukobwa uhiga abandi mu bwiza, umuco n’ubwenge, ntibyari byoroshye mu bahataniye guhagararira Umujyi wa Kigali, aho abakobwa 29 ari bo bahawe PASS mu rugendo rwo gushaka uzasimbura Miss Ingabire Grace ufite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2021.

Ni abakobwa babonetse nyuma y’akazi katoroshye kakozwe n’abagize Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022, ahasuzumwe imishinga, ubwiza n’umuco w’abagera kuri 117.

Abakobwa 29 batoranyijwe mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022, biyongereye kuri 51, batoranyijwe mu Majyaruguru, Amajyepfo, Uburengerazuba ndetse n’u Burasirazuba.

Abakobwa 117 nibo banyuze imbere ya Umurerwa Evelyne, Miss Mutesi Jolly na Munyaneza James, bagenda bagaragaza imishinga yabo, nyuma haza gutoranywamo 29.

Ni ukuvuga ko aba bakobwa bose uko ari 70 bazahatanira kujjya mu mwiherero mu birori biteganyijwe kuba ku wa 26 Gashyantare 2022.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru