Umuryango wa Ishime Clément na Butera Jean d’Arc uzwi nka "Knowless" baraye batangaje ko bakiriye inyambo Perezida Kagame aherutse kubagabira.
Tariki ya 14 Nyakanga 2024 nibwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abahanzi batuye mu karere ka Bugesera ahitwa mu Karumuna arabagabira.
Mubo yakiriye barimo umuryango wa Knowless n’abandi bahanzi nka Tom Close, Platini P, Nel Ngabo n’abandi.
Kugabirwa inka kw’umuryango wa Ishimwe na Burera byahuriranye n’isabukuru a ry’imyaka irindwi bamaze babana.
Knowless yanditse kuri Instagram ati: “Imyaka 13 turi kumwe ndetse n’imyaka umunani dushyingiranywe. Twizihije uyu munsi turi kumwe na Rugirabuntu na Rudahinyuka twagabiwe n’umubyeyi wacu Rudasumbwa Perezida Kagame”.
Ayo mafoto kandi yayashyize no kuri X.
Yunzemo ko Kagame yabareze bakiri utwana duto, abacira inzira y’ubuzima barakura bavamo abantu bazima kandi abikora mu gihe batari bagifite uwo bakomokaho none kugeza n’ubu aracyabasindagiza ngo badatsikira.
Ishimwe yunze mu ry’umugore we agaragaza ko bishimiye kwizihiza umwaka wa munani babana, bigahurirana no kwishimira inka bagabiwe na Perezida Kagame.