Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Abakorerabushake b’Abayapani bagiye gusubukura ibikorwa mu Rwanda

Friday 9 April 2021
    Yasomwe na

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Buyapani rugiye gusubukura ibikorwa byarwo mu Rwanda nyuma y’umwaka bihagaze kubera icyorezo cya Coronavirus.

Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 8 Mata 2021, ubwo urubyiruko ruri mu Ihuriro ry’abakorerabushake bo mu Buyapani Japan Overseas Cooperation Volunteers(JOCV) rwasuraga umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Prof Manasseh Nshuti.

Ni nabwo baboneyeho gutangaza ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Mata 2021 basubukura ibikorwa byabo mu Rwanda.

Iryo tsinda ryari riherekejwe na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Imai Masahiro na Maruo Shin n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Abayapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga , JICA, ishami ry’u Rwanda.

Kugeza muri Werurwe umwaka ushize, mu Rwanda habarizwaga abakorerabushake bo mu Buyapani 44. Byabaye ngombwa ko basubira mu gihugu cyabo kubera ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Nubwo basubiyeyo, JOCV yakomeje gukorana n’abaturage mu Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga. Abo bakorerabushake bagarutse tariki 3 Mata 2021, bakazakomeza ibikorwa byabo mu turere bakoreramo twa Kayonza, Kirehe, Musanze, Ngoma na Rwamagana guhera kuri uyu wa 9 Mata 2021.

Kuri uyu wa Kane kandi abo bakorerabushake basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, bunamira inzirakarengane za Jenoside zihashyinguye.

Mu itangazo JICA yashyize hanze, yagaragaje ko gusubukura ibikorwa by’abo bakorerabushake mu Rwanda byaturutse ku ngamba zitanga icyizere Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Binyuze muri JICA, abakorerabushake b’Abayapani batangiye gukorera mu Rwanda guhera mu 1987. Guhera mu 1993 ibyo bikorwa byarahagaze, bisubukurwa nyuma y’imyaka 12 mu 2005.

Urubyiruko rwo mu Buyapani ruri hagati y’imyaka 20 na 30 rusaga 300 rumaze gukorera ibikorwa by’ubukorerabushake mu Rwanda aho bibanda mu nzego zirimo gufata neza ibikorwa remezo by’amazi, isuku, kongerera ubushobozi abahinzi b’ikawa, uburezi bushingiye kuri siyansi n’ibindi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru