Kuri uyu wa Gatandatu, ku itariki 02 Ugushyingo 2024, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru biganjemo abakorere mu Ntara y’Iburengerezabuha, aho muri kino kiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo n’iya Miss Muheto uherutse gutabwa muri yombi n’uri rwego.
By’umwihariko, Umuvugizi wa Polisi yavuze ko Miss Muheto Divine uherutse gufungwa, byatewe n’impamvu zitandukanye cyane iyo kuba nta ruhushya rwo gutwara imodoka yari afite, anavuga ko ntaho bihuriye no kuba Polise yaramufunze ibisabwe n’umubyeyi we, nawe usanzwe ari umupolisi, nkuko byagiye bivugwa mu mbuga nkoranyambaga.
ACP Boniface Rutikanga yagize ati: "Abantu benshi babyibajijeho kuri Miss Muheto, no kubivuga ni ukugiringo dukureho urujijo, (speculation) ibihuha byari bihari; nta yindi nyungu twari tubifitemo, inyungu kwari, ukugira ngo dukureho ibyo bihuha, twabonaga ko abantu babyibazaho batangiye kuvuga ibintu, batwara mu zindi nzira zitarimo".
Yakomeje agira ati: "Bavuga bati ’buriya ubwo ari umwana w’umupolisi buriya ntabwo azigera ahanwa’, batangira kuzanamo ibintu birebire; twagombaga kubishyira mu mucyo kugira ngo icyo kintu cyumvikane, abantu benshi babitanzeho impamvu twabikoze, ariko byagombaga gukorwa, ryari izina rikomeye, izina ry’abasitari. Ngira ngo hari n’abanyamakuru benshi bagiye banyadikira kuri icyo kirego ariko sinagira icyo mbasubiza, kuko igihe cyari kitaragera".
ACP Rutikanga yasabye kandi abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, kujya basaba ubufasha bwo kubatwarira.
Ati: "Bibaye byiza washaka umusare akakugeza mu rugo ukagerayo amahoro, ariko noneho ibyo byose bikiyongeraho, kuba watwaye ikinyabizi nta byangombwa ufite, ibyo byose byagiye bikomeza ikibazo, wenda uyu munsi iyo aza (Miss Muheto ) kuba afite perimi, tuba tuvugane ibindi, ariko noneho kuba adafite perimi, kuba ari ugusubira icyaha, kuba yaragize amahirwe yo guhabwa akanigishwa, birumvikana ko ahari hasigaye ni ukurekera ubutarabera bukagira icyo bukora, urundi rwego rurenze Polisi n’ubushinjacyaha bukagira icyo rudufasha".
Yasabye ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’banyamakuru, aho yabasabye kutajya bakora inkuru zishyigikira abari gukora ibyaha.
Yanditswe na Eulade Mahirwe



















