Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Abakoresha umuhanda Karembure bayobewe igihe uzakorerwa

Friday 25 February 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Bamwe mu baturage bakoresha umuhanda uva iruhande rwa Gale ya Nyanza ya Kicukiro ugana Karembure mu murenge wa Gahanga bahora bibaza niba mu igenamigambi igihugu cyangw Umujyi wa Kigali ukora mu kubaka ibikorwaremezo by’imihanda barabibagiwe kuko usibye kuzabatwara ubuzoma uhora ubasenyera bitewe n’amazi menshi ayunyuramo aturuka kuri Kaburimbo akaruhukira mu ngo z’abaturage zimwe zikisanga hasi.

Akagari ka Karembure ni kamwe mu duce tw’umurenge wa Gahanga kari guturwa cyane, kuko usanga ab’amikoro make cyangwa aringaniye ari ho bajya gushaka ibibanza bazubakamo amacumbi, nabo bakicara mu Murwa wa Kigali bazi ko bahafite uburyamo buhoraho.

Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yanyuraga muri uyu muhanda, abaturage biganjemo abafite ibinyabiziga bamubwiye ko umuhanda wa Karembure uteye ikibazo kuko ubicira ibinyabiziga, cyane nk’abafite imodoka nto, bityo abashinzwe gukora imihanda bakibuka ko n’icyo gice gisigaye kigendwa bakabagezaho umuhanda urambye wa kaburimbo.

Mugenzi John, twamusanze hafi n’ikigo cy’amashuri cya G.S Karembure ari naho atuye, afite imodoka nto, avuga ko buri cyumweru agomba kunyura mu igaraje kuko umuhanda uba wangije ibyumba bimwe by’imodoka ye.

Yakomeje avuga icyo abona cyica umuhanda wa Karembure, ati "Bafashe ruhurura ya Rebero, bafata amazi ava i Nyanza, yose bayamanura Karembure. amazi amanuka afite imbaraga, ku buryo abantu bapfa.

Imodoka nti nk’iyi nta kigenda, ni uguhora dukoresha."

Undi utashatse kuduha imyorondoro ye avuga ko yabonye umumotari agwa mu mazi ubwo imvura yagwaga ari ku cyumweru.

Undi ucururiza mu gasantere ka Karembure yagize ati "Amazi y’aha ni mabi cyane, ejo bundi yatwaye umugore amwambura imyenda aranamwica."

Mu byumweri birenga bibiri dushaka dushaka kumenya icyo Umujyi wa Kigali uvuga ku ikorwa ry’uuyu muhanda mu kifuzo cy’abaturage, Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwaduhaye ubutumwa bwumvikanisha ko uyu muhanda utari hafi yo gushyirwamo kaburimbo, ahubwo hagiye kujya hakorwa kuwuvugurura n’igitaka.

Ubutumwa bw’Umujyi wa Kigali bwagiraga buti:

"Ibyo nakubwiraga, hashingiwe ku ivugururwa ry’Igishushanyo mbonera hagaragajwe ahantu hatandukanye hagomba kujya imihanda.

Hakorwa igenamigambi ry’igihe gito n’ikirekire mu bikorwa remezo bigomba gukorwa mu Mujyi wa Kigali, hagatangira gushakwa ingengo y’imari ifasha mu kwiga neza umushinga uko uzakorwa ndetse n’ingengo y’imari uzatwara.

Uriya Muhanda uri mu mihanda izakorwa, ububungwabungwa nk’indi mihanda y’ibitaka ariko hashakwa ingengo y’imari yazatuma ukorwa."

Kimwe mu byatumye uyu muhanda utangira gushyira mu kaga ubuzima bw’abatuye Karembure nk’uko babivuga, ni ukuba mu gihe hubakwaga umuhanda mu gice cya Nyanza ugana Rebero n’undi ugana mu mu Bugesera, amazi yose yayobowe mu mpande z’umuhanda wa Karembure kandi ntiwongererwa ubushobozi bwo kuyakira no kuyayobora aho ukwiye kugana.

Abatwara imodoka hari aho bagera bikagorana kubisikana muri uyu muhanda

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru