Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abana bakwiye kwiga kunyurwa n’ibyo ababyeyi babahaye mu rwego rwokwirinda kugwa mu bishoko : Donatille Mukabalisa

Sunday 25 November 2018
    Yasomwe na

Uyu munsi u Rwanda rwifatanije n’isi yose mu gutangiza iminsi 16 y’ubukangurambaga mu kurwanya Ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Iki gikorwa cyabimburiwe n’ urugendo rwahereye ku Nteko Ishingamategeko rusorezwa kuri Stade Amahoro ahatangiwe ibiganiro.

Nyirahabimana Solina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yabwiye abitabiriye ibiganiro ko bakora ibishoboka kugirango abana n’abagore bareke guhohoterwa.

Agira ati”twakoze ubukangurambaga butandukanye aho twigishaga abana n’ababyeyi akumvikana hagamijwe kurwanya ihohoterwa kuko hari aho twageraga tukaganira , tukabona ababyeyi bongeye kwakira abana ndetse bakongera no kubafasha kugirango basubire mu mashuri, n’ubwo baba barabyaye, ariko nabo baba bagikeneye kurerwa kuko babyara nabo ari abana”.

Uyobozi w’inteko shingamategeko umutwe w’abadepite akaba ariri nawe warumushyitsi mukuru Donatille Mukabalisa yavuze ko abayobozi bakwiye gufatanya hagamijwe gushaka igisubizo cy’iki kibazo cy’abangavu babyara imburagihe, agaruka ku burere ababyeyi bakwiye guha abana atibagiwe n’abarezi ko bakwiye kwita kubana no mugihe bahuye nibyo byago bagasambanywa.
Nubwo abana bakwiye kwitabwaho ariko uruhare rwao narwo rurayenewe.

Umuyobozi w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’abadepite Donatille Mukabalisa yagize ati”uyu muti wo gucyemura ikibazo cy’abangavu babyara tuwushakire ku barezi twamagana abasambanya abana bacu.

Abayebyi mwongere kwigisha abana gahunda z’imyororokere, ariko cyane abana batanyurwa bagoswe n’irari ry’ibintu , ntibanyurwe n’ibyo ni abyababyeyi babo babaha bakwiye kuba ba kanyamutegera akazaza ejo.

Bakwiye kwiga bakigirira akamaro ndetse n’igihu kuko imyaka barimo twese turi aha twarayigeze iyo tutumvira ababyeyi ntacyo tuba tubamariye ndetse n’igihugu cyacu n’uko rero bana mufate iyambere mu kwirinda ababashuka.”.

Yakomeje avuga ko ababyeyi bakwiye kubera abana urugero rwiza kugira ngo abana babagire inshuti babisanzureho babagishe inama kandi umenye amakuru ayatange kare kugirango uwakoze iryo shyano abihanirwe.Abayobozi duhagurukire hamwe turwane urwo rugamba kuko imyaka yose ntarugamba rwadutsinze ibyo ntabwo aribyo batunanira.

Mu Rwanda hakunze kumvikana abana babyara ari bato kuko basambanyijwe ariko ugasanga ababasambanya barahishirwa n’abo bana cyangwa abayeyi babo kuko usanga abenshi babasambanya aba ari abaho batuye ,ugasanga barabahishira hagamijwe gutinya kwiteranya.

Imibare iheruka mu mwaka wa 2017 bavugaga ko abasaga ibihumbi cumi n’abirindwi aribo babyaye bari munsi y’imyaka 18

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru