[[Abana n’urubyiruko rwo mu Muryango Fondation Ndayisaba Fabrice (NFF) bibutse abana n’ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bazira uko batiremye, biyemeza kuzakora ibishoboka ngo Jenoside ntizongere ukundi.
Ni indahiro abo bana bagize ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ruherereye mu Karere ka Kicukiro, bari kumwe na Nyampinga w’u Rwanda, Miss Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart, ndetse n’Umuyobozi wa NFF, Ndayisaba Fabrice, hamwe n’ababyeyi babo tariki ya 9 Mata ubwo byari ku nshuro ya 11 uyu muryango wibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 28.
Bamwe mu bana basuye uru rwibutso bavuze ko Jenoside igomba kutazongera ukundi kuko hari abana nkabo benshi yatwaye bari kuzavamo abantu bakomeye.
Umwe yagize ati "Wenda hari kuvamo nk’abari kuba abakinnyi nkatwe, abari kuba abatoza wenda n’ubu bari kuba bakiri kudutoza ariko bakaba batarabonye ayo mahirwe bitewe nuko bavutse, ariko tukaba tubihanganisha."
"Tuba turimo kwibuka abana bagenzi bacu bazize Jenoside bazize ubusa, rero icyo twebwe tugomba gukora ni ukubabera aho batari. Twibuka Jenoside tunirinda kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi."
"Tubihanganishe, tuzakure ntituzabibagirwe kandi tuzahora tubibuka."
"Uru rwibutso rwadufashije kumenya amateka, twihanganisha ababyeyi babuze abana babo n’abana babuze ababyeyi babo. Turirukana Jenoside kugira ngo itazongera kuba mu Rwanda, Never Again, Never Again!"
"Dushimira cyane abitanze bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi."
Nyampinga w’u Rwanda 2022, Muheto Divine, yasabyey abo bana n’ababyeyi babo guharanira kubaho neza kandi birinda uwo ari we wese wabashora mu ngengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati, "Mu by’ukuri turi bato ariko duharanire ko abagoreka amateka, abayavuga uko atari, abayavuga uko atagenze, duhangane. Twuse ikivi cy’abacu bazize Jenoside."
Nyampinga w’u Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine
Umuyobozi wa NFF, Ndayisaba Fabrice ari nawe yitiriwe, yavuze ko kwibuka ari gahunda biyemeje gukora ikaba ngarukamwaka.
Akomeza agira ati, "Aba bana bacu tuba twazanye hano ni ukugira ngo bige bakurane umuco wo gukundana, umuco w’ubupfura n’ubumuntu kugira ngo umuntu uwo ari we wese witeze kuba yashaka gushora umwana muto nk’uyu tuba twazanye abashe kumuhakanira, abashe kumenya kuvuga Oya."
Umuyobozi wa NFF, Ndayisaba Fabrice
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry, yavuze ko Jenoside yatumye igihugu gitakaza byinshi muri siporo bitewe n’abana igihugu cyatakaje.
Ati, "Turazirikana cyane kuri aba bana; turongera kandi gutanga ubutumwa yuko twifuza ko nta mwana w’u Rwanda uzongera guhura n’amateka nkaya mabi muzi."
Ku ruhande rw’ababyeyi bari baherekeje abana babo nabo bavuze ko hari byinshi abana bahamenyera ahanini bajyaga babura uko basobanurira abana batabireba, cyangwa batazi uko byagenze neza kuko nbabo hari abatazi neza amateka uko bayasonbanura kandi bikumvikana ko kwibuka bidaharirwa abakuru gusa.
Uyu muryango NFF wita ku bikorwa by’abana bijyanye na siporo kugira ngo bazakuze impano yo gukina umupira w’amaguru bya kinyamwuga.




















