Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Abantu 8 bashobora guhatanira intebe y’Umukuru w’igihugu mu Rwanda

Thursday 16 May 2024
    Yasomwe na

Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC, yatangaje ko kuva aho bafunguriye abanyarwanda batari abo mu mitwe ya politiki yemewe ikorera mu Rwanda bujuje ibusabwa kujya gufata impapuro zo kujya gushaka imikono y’ababashyigikira kuzaba abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, abantu 8 bamaze gufata impapuro.

Byatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Gicurasi 2024, mu kiganiro iyi Komisiyo yagiranye n’itangazamakuru ku myiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyije tariki ya 15 Nyakanga 2024.

NEC yavuze ko muri aba bose uko ari 8 hari babiri bagaruye impapuro bahawe kuko batigeze bajya gushaka imikono mu turere, bavuga ko batagikomeje, ariko nta yandi mananiza bahuye nayo.

Komisiyo y’amatora iratangira kwakira Kandidatire zo ku mpande zombi guhera ejo ku wa Gatanu tariki 17 kuzageza tariki 30 Gicurasi 2024.

Mu bakandida bigenga bitangarije ko bavuye gufata impapuro zo kujya gushaka imikono 600 mu turere 30 tw’u Rwanda harimo Hakizimana Innocent, umwalimu mu karere ka Nyabihu, wabanje kutavugwaho rumwe n’abayoboye akarere, we akabereka ko afite gahunda ifatika.

Uyu mwalimu agerageje aya mahirwe ku mwanya mukuru mu Rwanda nyuma yo kugerageza kuyobora uturere bikamwangira.

Hakizimana kandi mu 2019 yiyamamarije kuyobora Akarere ka Rubavu, mu 2021 yiyamamariza kuyobora aka Nyabihu naho mu 2023 yongera kugerageza amahirwe muri Rubavu.

Usibye abakandida Perezida bigenga, imitwe ya politiki yemewe ikorera mu Rwanda yamaze gutangaza ko ifite umukandida ku mwanya w’Umukuru w’igihugu ni DGPR-Green Party yatanze Hon. Dr. Frank Habineza uwuyobora na FPR Inkotanyi yatanze Kagame Paul usanzwe ari Perezida wa Repubulika.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru