Mutungirehe Samuel
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Cyumweru kimwe abantu barenga miliyoni 11 barimo abana n’abakuru bagiye guhabwa ibinini by’inzoka zo mu nda.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, ubwo yatangiraga gahunda ngarukamwaka y’icyumweru cy’Ubuzima bw’umwana n’umubyeyi yatangijwe mu gihugu hose kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021.
Iyi gahunda isanzwe itangwamo ibinini by’inzoka ku bana bato, ibinini bya Vitamin A birinda ubuhumyi, gupima imikurire y’abana, gahunda zo kuringaniza urubyaro ku bagore n’abagabo, byose bikozwe n’Abajyanama b’Ubuzima mu mudugudu.
Minisitiri Dr. Ngamije yavuze ko kuri iyi nshuro igiye kwita ku kibazo cyagaragaye mu mibare yavuye mu bushakashatsi buheruka bw’ibarurishanibare EICV 6 kiganjemo icy’abana bagwingira bari munsi y’imyaka 5.
Yakomeje agira ati "Cyane cyane ikibazo cy’abantu bagwingira, bafite ibiro bikeya ugereranyije n’uko umwana angana, ikibazo cy’abantu bacikanywe n’urukingo rw’imbasa, ababyeyi batabasha kuringaniza urubyaro kandi babyifuza ikigero cy’imfu mu babyeyi bapfa babyara ndetse n’abana batoya, baba abafite imyaka 5 ndetse n’abari munsi."
Ku kujyanye n’ibinini by’inzoka bizagezwa no ku bantu bakuru, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije yavuze ko nabo batekerejweho kandi abasaba kubyitabira mu mudugudu.
Ati "Dusanzwe duha imiti yo kubura inzoka abana bafite kugeza ku myaka 15 ariko ubu n’abantu bakuru batekerejweho, turaza kuyibaha kuko banana n’abo bana. Iyo umwe rero afite izo nzoka ubushakashatsi bwatwrretse ko afite uko yanduza Umuryango we kuko aba ashobora gukora ku kintu nabo bagikoraho, ni urujya n’uruza, umwe aba yatwaye undi yakize, akanduza undi gutyo.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije nawe yabanje kunywa ikinini cy’inzoka mu kwereka abakuze ko nabo bibagenewe
Inzoka zo mu nda ni ikibazo gihangayikishije Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’ababyeyi birumvikana, kuko ubushakashatsi twakoze mu bigo by’amashuri matoya, abana bageze kuri 40% twasuzumye umusarani wabo dusanga bafite inzoka zitandukanye, hari za Askalis n’izindi kandi tubaha imiti nibura kabiri mu mwaka."
Yongeyeho ati ’Ni ukuvuga ngo aho hari ipfundo tutari twapfundura neza nibura kugira ngo tugikemure mu buryo bwa burundu."
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuzima RBC, Dr. Nsanzimana Sabin yagaragaje
Bamwe mu babyeyi bari ku kigo nderabuzima cya Kinyinya mu karere ka Gasabo ahatangirijwe icyo Cyumweru bavuze ko ibizakorwa muri iyo gahunda bizatuma barushahi kugira ubuzima bwiza bw’abana babo cyane ko haherutse kugira zimwe muri gahunda batabona neza kubera kwirinda COVID 19.
Numubyeyi Euphrasie yagize ati "Wenda iki kinini n’iyi vitamine bamuhaye hari icyo biri bumumarire kuko ntakigira apetit yo kurya, ubona atabishaka kandi mbona atarwaye."
Hakizimana Gregoire ni umujyanama w’Ubuzima mu mudugudu wa Birembo mu Kagari ka Ngara umurenge wa Kinyinya, yavuze ko n’abantu bakuru bajya babaka ibinini by’inzoka ntibabibahe kuko ibyo bafite byabaga bigenewe abana.
Ati "Iyo umuntu Mukuru yarwara inzoka yatuganaga natwe tukamwohereza ku kigo nderabuzima bakamufatira ibipimo bikwiriye bakamuvura inzoka bijyanye n’izo babonye arwaye ariko ubu bizafasha cyane n’abo batuganaga tugiye kujya tubavura mu mudugudu."
Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare NISR iheruka mu 2020 ku Buzima igaragaza ko imibare y’ababyeyi bapfa babyara mu myaka 5 ishize yari abagore 210 ubu bageze kuri 203 ku babyeyi ibihumbi 10.
Imfu z’abana bari munsi y’imyaka 5 zari kuri 48 ubu ni 45 ku bana 1000.
Kuboneza byari ku babyeyi 58 ubu ni 64%.
















