Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abantu iyo baziranye hari igihe bibagirwa ko COVID itaziranye nabo-Min Gatabazi

Tuesday 30 March 2021
    Yasomwe na

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko abantu bamwe basigaye bagaragaza imyitwarire idakwiye mu rugamba rwo guhangana na COVID-19, ugasanga bibwira ko niba bahuye baziranye batibuka ko COVID yo itaziranye nabo.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, mu kiganiro abaminisitiri ari bo Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamaliya Valentine, Umuvugizi wa Polisi Kabera John Bosco na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney bagiranye n’itangazamakuru ku ngamba zo guhangana na COVID-19.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko abantu badakwiye kunanirwa, gucika intege kandi ari bwo bari bagiye gutsinda urugamba.

 Ati "Hari ikintu twabonye, abantu iyo baziranye ari inshuti hari igihe bibahirwa ko COVID yo itaziranye nabo. Abantu iyo bahuye basanganywe ubona ikerekezo ari ugusa n’aho batagomba kwirinda.

Ugasanga umuntu yirinda COVID ku muntu bataziranye."

Yakomeje asobanura ko usanga abantu bajya muri seritora, bakicarana bagakuramo udupfukamunwa bakajya mu biparu, uwitsamura akitsamura bakibagirwa ko COVID ishobora kuva kuri umwe ikajya ku wundi.

Ati "Kuba muziranye, kuba mufite icyo mupfana COVID ntabwo yabura uwo yakinjiramo ikaba yajya no ku wundi.

Nagira ngo rero icyo nacyo abantu bajye kabizirikana."

Abandi Gatabazi yatunze agatoki ni abasanzwemo COVID-19 bakaba bakiyirwaye udanga bavuye mu ngo bagatembera hakabamo n’abitwaza ko baei mu modoka zabo bonyine kandi nabyo bitemewe kuva mu rugo igihe urwaye COVID-19.

Ati "Barasabwa kutava mu rugo kugira ngo batajya kwanduza abandi bantu."

Umuvugizi wa Polisi yongeye kwihanangiriza abantu ko nubwo muri iyi minsi iri imbere harimo iminsi mikuru n’amakonji bakwiye kwibuka ko gutumirana mu birori aei ugutumira COVID-19, avuga ko Polisi iri maso nta kudohoka kandi buri wese agomba kubigiramo uruhare.

Minisitiri w’Uburezi Valentine Uwamaliya yavuze ko muri ino minsi abanyeshuri bagiye gusubira mu ngo bityo hakwiye kubaho uba maso ugira ngo hatabaho kwanduzanya no kurangara mu rugamba rwo kwirinda icyorezo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru