Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Abanyamahanga 150 bategereje guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Friday 12 February 2021
    Yasomwe na

Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, Immigration, rwatangaje ko rwatangaje ko kuva mu 2019 kugeza mu uyu munsi abanyamahanga 940 bamaze guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda mu gihe abagera ku 150 bagitegereje igisubizo ku busabe bwo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ku itariki ya 3 Gashyantare 2021 Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana yemeje ko abantu 5 bahabwa ubwenegihugu bamaze gusuzumwa iyubahirizwa ry’ingingo zigize itegeko ryo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda ku munyamahanga.

Leta y’u Rwanda irimo kuvugurura itegeko ngenga rigena ubwenegihugu nyarwanda; mu cyumweru gishize inteko ishinga amategeko umutwe wa sena yemeje ishingiro ry’umushinga w’iryo tegeko.

Iri tegeko nirisohoka ryitezweho koroshya uburyo bwo gusaba ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, aho kugeza ubu busabwa kandi bukemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Niruemezwa rizongera impamvu zishingirwaho mu gusaba no gutanga ubwenegihugu aho abanyamahanga bafitiye igihugu akamaro hatitawe ku kigero k’imyaka itanu bakagombye kuba bamaze mu Rwanda bazajya bahabwa ubwo bwenegihugu.

Kugeza ubu amategeko y’u Rwanda aha ububasha umwanditsi w’irangamimerere bwo kwandika mu gitabo k’irangamimerere umunyamahanga wahawe ubenegihugu nyarwanda amaze kubimenyeshwa n’urwego rushinzwe gutanga ubwenegihugu nyarwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru