Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more

Rusizi: Abagore batuye ku kirwa cya Gihaya ngo leta isa n’iyabibagiwe

Thursday 8 October 2020
    Yasomwe na

By Scovia Mutesi
Abagore batuye mu bice bitandukanye by’u Rwanda bagenda batera imbere ugereranyije nuko bari bameze mu myaka 20 ishize haba mu nzego z’ubucuruzi,iz’imirimo ya Leta ndetse usanga hari abo bigaragara ko biteje imbere ku buryo babera bagenzi babo urugero .

Uyu mubyeyi n’umwe mucuruza isambaza ariko kuba batacyambuka umupaka igishoro kigiye kubashirana
Nubwo bimeze bityo ariko abatuye ku kirwa cya Gihaya bo bavuga ko iterambere abandi bagore bagezeho bo uretse kuryumva mu itangazamakuru bo ntirirabageraho bityo bakaba bavuga ko basa n’abibagiranye muri gahunda za leta zifasha abagore kwiteza imbere.umwe yagize ati “twe njya nibaza niba aha ari mu rwanda bikanyobera nawe se reba tuzengurutswe n’amazi ntakintu nakimwe twifitiye ubutaka bwacu ntibwera yewe ninabuto cyane,ubuse koko tuzira iki ko abagore bahandi tumva ko bateye imbere twe tuzira iki?reba ntiwacuruza hano ntabakugurira,ntiwakora umushinga ngo uzabone abaguteza imbere kereka Lera iduhaye ubufasha pe”

Aba bagore kandi bavuga ko imishinga igezwa mu bice by’icyaro ngo ifashe abagore yaba iya leta cyangwa se abafanyabikorwa bayo ngo ntijya igera kuri icyo kirwa.

Mukashema Laurence ni umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore muri aka kagari ka Gihaya, na we ashimangira ko abagore bo kuri iki kirwa nta cyiza cyari cyabageraho gusa akemeza ko na bo bahawe amahirwe nk’ayo abandi banyarwandakazi bahawe byabafasha kwiteza imbere.yagize ati”aha kuri iki kizimba nta mushinga numwe wari wahagera ngo udufashe,reba nawe ikigega BDF bavuga ko gifasha abagore n’urubyiruko ariko twe abatuye kuri iki kirwa ntibatugeraho ntitunamenya aho biherera,nyamara natwe badufashije kwiteza imbere ntabwo ari uku twaba tumeze twatera imbere cyane”

uyu mugore we ntagicuruza kuko kwambuka bajya muri congo bitemewe

Aba bagore harimo abakoraga ubucuruzi bw’isambaza bakazijyana mugihugu cya Congo baciye mu kiyaga cya Kivu ariko nyuma yaho icyorezo cya Covid19 kigaragariye mu Rwanda imipaka igafungwa inzira zica mu mazi nazo zarafunzwe ibyatumye aba bagore batabasha kongera kubona uko bajyana isambaza muri iki gihugu cy’igituranyi uyu we yagize ati“twashoraga isambaza muri congo none ntitubasha kuzijyanayo kubera ko imipaka ifunze,uburobyi yegi bwarafunguwe ariko se tuzanyurahe ngo tujyane isambaza aho tubona amafaranga menshi”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yatangarije ko abagore bo kuri iki kirwa nabo babarwa nk’abandi banyarwandakazi bose ndetse ko ibyiza bigenerwa abandi na bo batabihejweho gusa ngo kuba imishinga irimo na BDF itaragera aha kuri iki kirwa ubuyobozi bugiye kubikurikirana na bo bakegerwa ndetse bagafashwa kwiteza imbere.agize ati”iyo hakorwa igenamigambi ntabwo harebwa abazafashwa cyangwa abazegerezwa gahunda za leta hagendewe ko batuye ahantu runaka bariya baturage ba Gihaya nabo ni abaturage nk’abandi kuba rero gahunda nka BDF zitabageraho ni ukubikurikana tukareba ati ese ikibura niki harasabwa iki nabo kugira ngo zibagereho.”

Ikirwa cya Gihaya kingana na hegitare 68 ,cyagizwe kamwe mu tugari tw’umurenge wa Gihundwe; kakaba kagizwe n’imidugudu ibiri ituwe n’abaturage 1389 bari mu ngo 208.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru