Mutungirehe Samuel
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika (CAF) yamenyesheje Federasiyo y’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko Sitade ya Kigali iherereye i Nyamirambo itemerewe kwakira imikino bitewe na bimwe mu byangombwa itujuje ku buryo ya kwakira imikino iri kuri urwo rwego.
Kuri iki cy’umweru tariki ya 17 Ukwakira 2021, CAF yafashe icyemezo cyo guhagarika Sidate ya Kigali i Nyamirambo nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe harebwa niba ibyo basabwe gukosora barabikoze basanga bitarakorwa.
Mu byo CAF yasabye ko bikosorwa muri iyi Sitade ya Kigali harimo urwambariro "Dressing Room" rutakijyanye n’igihe; kuba bavugurura inkingi ziri imbere ku myanya y’icyubahiro (VIP Zone) zibangamira abareba umupira cyane ko ziba zibakingirije ndetse bagashyiraho intebe zo kwicaraho zidateruwa zihoraho.
Mu itangazo Impuzamashyiramwe y’umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yasohoye nimugoroba rivuga ko "hashingiwe ku igenzura ryakozwe, bagasanga iyi sitade ibura byinshi biyemerera kuba mpuzahanga ku bigenderwaho na CAF ibaye ihagaritswe mu gihe bitarakorwa’’.
Gusa nubwo byanzuwe gutyo CAF yatangaje ko u Rwanda rwemerewe kuzahakirira umukino umwe rukumbi uzahuza Amavubi n’igihugu cya Mali, ni umunsi wa 3 n’uwa 6 mu mikino y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Quatar umwaka utaha wa 2022, bivuze ko nyuma y’uyu mukino Sitade izahita ifungwa mu kwakira imikino iri mpuzahanga.
CAF yasabye FERWAFA ko igomba gutanga igihe n’uburyo izakosora ibyo yasabwe gukora kugira ngo izabashe gukomeza kugenzura uburyo birimo gukorwa.
Biteganijwe ko u Rwanda ruzakira igihugu cya Mali mu kwezi gutaha tariki ya 11 Ugushyingo 2021, imikino yo mu itsinda E ndetse ukazaba umukino wa nyuma uzaba ukiniwe kuri iyi Sitade mu gihe izaba igiye kuvugururwa.
Amakipe ahagarariye u Rwanda ni AS Kigali na APR FC ziri mu marushanwa Nyafurika ya CAF (CAF Confederation na Champions league) ziramutse zikomeje zakwakirira imikino hanze y’u Rwanda.
Iyi Stade ya Kigali ni yo yonyine yari yemewe na CAF mu Rwanda kwakira amarushanwa.
Mu kwezi kwa Kane kwa 2o21 ,ni bwo CAF yari yamenyesheje FERWAFA ko hari ibigomba gukorwa kuri iyi Sitade nubwo hari bimwe byakosowe ariko hari ibindi bitarakorwa kugira ngo yongere kwemererwa
Nanone kandi Sitade Amahoro imaze hafi imyaka 3 nayo ihagaritswe bitewe nuko hari ibyangombwa idafite byasabwe ko byavugururwa .
Byumvikane ko Federasiyo y’umupira w’Amaguru mu Rwanda, igihe ari iki ko yakwihutisha uyu mushinga wo kuvugurura aya masitade ku buryo byibuze uyu mwaka warangira u Rwanda rufite Sitade nziza mpuzahanga.















