Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Abanyarwanda barenga 100 batahutse bavuye DRCongo bahunze imirwano

Friday 7 February 2025
    Yasomwe na

Abanyarwanda barenga 116 batahutse mu gihugu cyabo nyuma yuko mu bice bari barahungiyemo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) bigezwemo n’imirwano irimo guhuza M23 n’ingabo za Leta.

Abarimo guhunguka barakirwa ku mupaka wa Rubavu, baraza bavuga ko ari abahunze mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa iyo urebye benshi muri bo uko bangana usanga ari bato, ni abana kandi biganjemo abagore, bishobora kuba bigaragara nk’aho ari abavukiye muri Congo aho ababyeyi babo bari barahungiye abandi bakaba baragiye ari abana.

Barimo kwakirwa n’abakozi batandukanye barimo ab’ishami rya UN rishinzwe impunzi, UNHCR, ndetse n’abo mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu na minisiteri ishinzwe ubutabazi na polisi y’u Rwanda.

Ku mupaka wa Rubavu abanyarwanda bahungutse muri Congo bari kubanza gusakwa bakakirwa

Nyuma yo kwakirwa no guhabwa ikaze mu rwababyaye, bari kurinzwa imodoka berekezwa aho bagiye guhugurwa ku mateka y’igihugu cyabo kugira ngo bajye muri sosiyete bisanga.

Uwineza Françoise utahanye n’abana bane bavuye muri DRC, avuga ko bishimiye gutaha mu gihugu cyabo. Muri rusange ngo imibereho ntiyari imeze neza mu buzima bw’ubuhunzi, ndetse ngo babwirwaga amakuru y’impuha ko nibataha bazagirirwa nabi, ariko yasanze atari ko bimeze.

Uwineza Françoise utahanye n’abana bane bavuye muri DRC, avuga ko bishimiye gutaha mu gihugu cyabo

Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru