Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abanyeshuri biga kuri, G.S Gatolike Kabuga, kugira umuco wo kwesa imihigo bakiri bato

Saturday 4 August 2018
    Yasomwe na

Mu gitaramo cyo kwizihiza umuganura uba buri mwaka mu Rwanda, abanyeshuri bo ku kigo cy’Urwunge rw’amashuri Gatolike Kabuga basabwe kujya bagira imihigo kandi bagaharanira kuyesa kuko iyo uhize bigutera ishyaka, ishyaka rikagufasha kuba umunyabigwi, ibigwi bikagutera ishema mu buzima bwawe bwose.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Kanama 2018, umunsi mukuru w’umuganura muri G.S Gatolike Kabuga wari witabiriwe n’abanyeshuri basaga ibihumbi 4 biga muri iki kigo bari kumwe n’ababyeyi babo.


Umutahira w’itorero ry’akarere ka Gasabo yasabye abanyeshuri kugira imihigo mu byo bakora kandi bagaharanira kuyigeraho.

Umutahira w’intore mu karere ka Gasabo wari umushyitsi mukuru yasabye abitabiriye ibi birori ko bagomba kugira umuco wo guhiga no kwishimira ibyo bagezeho kuko bitera imbaraga bigafasha nyir’uguhiga gukora cyane kugira ngo agere kubyo yiyemeje.

Ati, “kuganura si iby’ejo cyangwa ejobundi ahubwo byahozeho kuva na kare ariyo mpamvu tutagomba gukora ibirori ngo twishime gusa birangire ko ahubwo tugomba kugira umwanya wo kwisuzuma tukareba ibyo tumaze kugeraho byaba ari byiza tugakomereza aho haba hari aho twagize intege nke tukiyemeza gukora byiza birushijeho”

Yakomeje asobanurira abanyeshuri n’ababyeyi babo ko kugira ngo habeho umuganura byasabye imbaraga nyinshi no kwitanga kw’abatubanjirije ariyo mpamvu ugomba gufatwa nk’umunsi ukomeye.

Ati, “Ni umunsi ngaruka mwaka wahozeho na mbere y’umwaduko w’abazungu, ukaba warakorwaga hobonetse umucyo, u Rwanda rwigeze kunyagwa n’abanzi, Abanyoro barwigarurira imyak 15, Ruganzu wari warahungishirijwe i Karagwe k’abahinda yiyemeza kurwana arabaganza asubirana igihugu nyuma abaturage bamaze kubona bongeye gutunga bagatunganirwa biyemeza ko bazajya bategura umunsi wo kwishimira ibyo bagezeho no guhiga ibyo bagomba gukora”

Umuyobozi wa G.S Gatolike Kabuga, Kubwimana Jean Bosco yabwiye abitabiriye igitaramo cy’umuganura ko ari ngombwa gukundisha abana imihigo no kuba abambere mu kuyesa kuko kugira ubutwari ngo bitareba abantu bakuru gusa ahubwo ko bitangira umwana akiri muto.

Muri iki gitaramo cy’umuganura, hahembwe abanyeshuri n’abarimu babaye indashyikirwa (harimo n’umwarimu wigishije kuri iki kigo kuva mu 1970 kugeza mu 2018) mu rwego rwo gukundisha abandi guhangana no guharanira kugera ku ntego biyemeje.

Umuganura wizihizwa mu mwero w’imyaka, aho umuryango n’abaturanyi bahurira hamwe bakanywa amarwa ya Kinyarwanda ,amata y’inka, bakarya n’umutsima w’amasaka,

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru