Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Abarimu basanga hakiri icyuho mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Monday 11 September 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abarimu 416 baturutse mu gihugu hose bitabiriye amahugurwa yo kubongerera ubumenyi bujyanye no kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 arimo kubera mu kigo cy’Ubutore i Nkumba mu karere ka Burera bavuga hakiri icyuho mu kwigisha aya mateka.

Aba barimu bahagarariye abandi muri buri murenge babitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nzeri 2023 ubwo hatangizwaga amahugurwa azamara iminsi itatu aho bavuga ko bagifite imbogamizi nyinshi zirimo no gukikira amateka kuri bamwe ntibayave imuzi kugira ngo abana bayamenye neza ndeste bagaragaza ko n’imfasha nyigisho zikiri nkeya.

Hitayezu Jean Baptiste umwarimu wigisha amateka kuri GS Mugogo mu karere ka kirehe yagize ati: "Iyo urebye muri rusange imbogamizi abarimu bafite mu kwigisha amateka by’umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, usanga hari abarimu kenshi bitinya, bagatinya kuvuga amateka uko yakabaye, yenda bitewe nuko afite amarangamutima, aganisha ku kuba imiryango yabo ishobora kuba yarayikoze cyangwa afite amarangamutima aganisha ko yayikorewe, ugasanga rero gutinyuka kuvuga ibyo bintu byose uko byakabaye uko biri umuntu arabica ku ruhande bitakagombye."

Bakomeza bavuga ko ikijyanye n’ibitabo birimo amateka nabyo bikiri ikibazo kuko usanga amateka yaragiye yandikwa n’abantu batandukanye, ugasanga ngo nabyo bitera urujijo ku barimu bigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyiribambe Gorethe waje aturutse mu karere ka Muhanga wigisha kuri Gs Kabyayi yagize ati: "Aya mahugurwa ni ingenzi cyane kuko twajyaga dukunda kugira ikibazo mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko hari byinshi tutari tuzi twiteze kuzunguka hano, kimwe mu bikunda kudukomerera cyane ni ukwigisha abana babayeho nyuma ya Jenoside kandi natwe abayigisha hari igihe usanga hari abahuye n’ibikomere icyo gihe hanyuma mu gutanga iryo somo ukaba wagira amarangamutima."

Yakomeje agira ati: "Twigisha abana baturuka mu miryango itandukanye ku buryo hari bamwe baba barabwiwe n’ababyeyi babo andi mateka ahabanye ndetse hari umwana uza afite mu mutwe ibihabanye n’ibyo ugiye kumwigisha, biratugora rero nk’abarimu kuko hari igihe usobanurira umwana ugasanga sosiyete yamuhaye ibindi aribyo afite mu mutwe."

Mu bindi bagiye bagaragaza nk’imbogamizi ni uko iri rijyanye n’amateka ngo usanga rifite amasaha make aho basabye ko yazongerwa. Bifuje kandi ko aya mateka yazajya yandikwa mu kinyarwanda kugira ngo ajye yumvikana neza kurushaho.

Umuyobozi mukuru wa Minisiteri y’Uburezi Dr. Nelson Mbarushimana avuga ko aya mahugurwa ari intagiriro ariyo mpamvu ku ikubitiro bahereye kuri aba 416 ndeste ngo barateganya kuzahugura abarimu bose bigisha amateka.

Yagize ati: "Hari ubushakashatsi bwakozwe na Sena ndetse n’ubwacu twakoze, byagiye bigaragara cyane ko cyane ko iri somo ry’amateka rivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, aba barimu baje ni ivumburamatsiko n’uburyo bwo kuganira, nti ese bimeze bite, kuko umwarimu iyo yigisha hari ibyo abona, kubateranyiriza aha ngaho ni ukugira ngo batubwire, ndetse bizakurikirwa n’andi mahugurwa y’abarimu bose bigisha amateka Minisitiri y’uburezi irimo kubitegura ku buryo iri somo uryigisha azaba abambutse ndeste n’abanyeshuri kuko iyo utazi uyuva ntumenya ibyabaye."

Yakomeje agira ati: "Mu byukuri iyo mwarimu yigisha agomba kwigisha n’ibijyanye n’integanya nyigisho, iki ni igihe cyiza cyo kongera kureba ibirimo ndetse n’umwarimu akigisha neza bitandukanye n’uburyo byigishwagamo mbere."

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Clarisse Munezero yavuze ko impamvu bahisemo gutegura aya mahugurwa ari uko abarimu bari bafite ubumenyi buke ku bijyanye no kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko nabo batayasobanukiwe.

Yagize ati: "Hari ubushakashatsi bwakozwe n’inzego zitandukanye harimo Sena ndetse hari n’isesengura ku rwego rwa Minisiteri twakoze, harimo imbogamizi yuko abarimu bigisha amateka nabo batayasobanukiwe, twahuriye aha kugira ngo tuganire nabo noneho ariko dufate ingamba zituma dukora imfasha nyigisho nziza zibafasha kugira ubwo bumenyi badafite noneho babashe kwigisha isomo ry’amateka."

Ni amahugurwa yateguwe na MINUBUMWE na Minisiteri y’uburezi, aho hitezwe ko bazayasoza hari ingamba zifashwe kuri izi mbogamizi zose abarimu bigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagaragaza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru