Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’Iterambere RDB, Clare Akamanzi, yagaragarije abashoramari baturutse mu Bushinwa, mu Ntara ya Zhejiang aho bashora imari yabo mu Rwanda.
Yabijeje urubuga rwiza rw’ishoramari mu Rwanda, abahamiriza kandi ko mu Rwanda hari ubushake bwa politiki yo gushyigikira no koroshya ishoramari, bizakomeza guteza imbere umubano hagati y’impande zombi n’ibihugu byombi.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Nzeri 2019, mu nama ikomeye yahurije hamwe abashoramari no mu Rwanda n’abo mu Bushinwa bagera kuri 75 bo mu Ntara ya Zhejiang, intara ikomeye mu by’ubukungu bwubatswe n’abikorera n’ubucuruzi mu gihugu cy’u Bushinwa.
Intara ya Zhejiang, ni intara ya kane mu ntara nini mu Bushinwa, ikaba ifite umusaruro mbumbe (GDP) ungana na miliyari 100 z’Amadolari y’Amerika.
Zhejiang iherereye mu burasirazuba bw’u Bushinwa, ikaba ifite ubuso bungana na km² 101.800, ituwe n’abaturage 54.426.891.
Iyi ntara ifasha ibintu byinshi u Rwanda, kuva ku myuga kugera ku mashuri y’ubumenyingiro n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, mu ijambo rye yagize ati “Aho mwashora imari, hari urwego rw’ikoranabuhanga, inganda, ingufu, ibikorwaremezo n’ubukerarugendo n’ubuhinzi n’izindi; turashaka kubona aho twashimangira kumvinaka hagati ya buri wese nk’uko turi guteza imbere ubucuruzi.
Nizeye ko mu Rwanda muzahabona amahirwe menshi abaryoheye, muzahabona urubuga rw’ubucuruzi rwiza ariko nanone muzabona ubushake bwo hejuru mu bafatanyabikorwa bacu, mu mategeko n’amabwiriza yacu no mu bayobozi bacu.”
Akamanzi yijeje abo bashoramari bo mu Bushinwa ko mu Rwanda bazahasanga imikorere myiza y’ishoramari izatuma ibihugu byombi bihorana umubano mwiza.
Ati “Muzabona amavugurura menshi dukomeje gukora kandi tugikomeje kugira ngo ishoramari mu Rwanda ryorohe kandi rirambe nk’uko bishoboka; kandi mwumvise ko u Rwanda ari igihugu cya kabiri mu koroshya ubucuruzi muri Afurika nyuma ya Maurice, rukaza no ku mwanya wa 29 ku rwego rw’Isi nk’uko Banki y’Isi ibigaragaza.”
Akamanzi yakomeje ababwira ko atari amavugurura gusa u Rwanda rukora, ahubwo rushyiraho n’ishoramari mu bikorwaremezo bifasha abashoramari mu gutuma ishoramari ryihuta, bigatuma urwego rw’abikorera ruba moteri y’iterambere.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yavuze ko u Rwanda rwagize izamuka ry’ubukungu mu binyacumi bibiri by’imyaka bishize, Abanyarwanda babikesha politiki nziza Igihugu gifite, ubuyobozi bukurikiza amategeko no kutihanganira ruswa, gahunda zigamije kwagura isoko n’ishoramari mu ngufu, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ubukerarugendo.
Minisitiri Soraya ati “Kandi ndizera ko Urwego rw’Iterambere RDB ruzakomeza kwereka buri wese muri mwe amahirwe yose dufite mushobora kubona igihe cyose muje mu Rwanda.
Ishoramari ryanyu rizaba riri mu mwanya mwiza utekanye kandi muzabasha kugera ku isoko rigari ry’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’Afurika yo hagati muturutse mu Rwanda, kandi hamwe n’Amasezerano ashyiraho isoko rusange rikomorewe ku mugabane w’Afurika azatuma mubasha kugera ku isoko ry’umugabane nk’uko ayo masezerano yemerejwe mu gihugu cyacu.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yakomeje ashimangira ko u Bushinwa bukomeje kuba ku isonga mu bafatanyabikorwa b’u Rwanda mu mishinga itandukanye, irimo iy’ibikorwaremezo, ubuzima, ubucuruzi no kubaka ubushobozi bwa muntu haba mu by’ubuvuzi n’ibindi byerekana ubucuti buri hagati y’impande zombi.
Guverineri w’intara ya Zhejiang, Yuan Jiajun, yashimye Guverinoma y’u Rwanda, ashima ubwiza yabonanye Igihugu byatumye afata u Rwanda nko mu rugo aho yishimira, avuga ko uruzinduko rwe rwaje gushimangira urwa Perezida Paul Kagame yagiriye mu Bushinwa umwaka ushize mu gushimangira ubucuti.
Yuan Jiajun yavuze ko intara ya Zhejiang ayobora ari iya gatatu mu kohereza ibintu byinshi hanze kandi Perezida wabo Xi Jinping ayifata nk’u Bushinwa bushya.
Yashimangiye uruhare rw’inzego z’abikorera cyane mu bacuruzi bato n’abaciriritse, avuga ko muri iyo ntara usanga umuntu umwe mu bantu ikenda aba afite ikigo cy’ubucuruzi, umwe mu bantu 20 aba ari umukoresha, bituma bagira uruhare runini rungana 70% mu misoro yinjira mu Bushinwa.
Guverineri Yuan yavuze ko hakenewe gukoreshwa ikoranabuhanga mu bucuruzi, muri sosiyete no mu butegetsi bwite bwa Leta.
Nyuma y’aho u Rwanda rusinyanye amasezerano n’Ikigo cy’ubucuruzi bukorewe ku ikoranabuhanga rya interineti cya Alibaba cyo mu Bushinwa, ubucuruzi bw’u Rwanda ku isoko ryo mu Bushinwa bwarazamutse.
Mu gihembwe cya mbere (amezi atatu abanza) cy’uyu mwaka wa 2019, umusaruro mbumbe w’u Rwanda, GDP, wazamutse ku kigero cya 8.4%, mu gihe umusaruro mbumbe w’igihembwe nka kiriya cya mbere umwaka wa 2018 wazamutse ku kigero cya 8.8%.
U Rwanda ni Igihugu cya kabiri mu koroshya ubucuruzi muri Afurika, rukaza ku mwanya wa 29 ku Isi, ari nabyo abashoramari barebaho cyane igihe bagiye gushora imari mu gihugu.
Mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, igihugu gikurikira u Rwanda mu koroshya ishoramari ni Kenya iri ku mwanya wa 29 muri Afurika na 61 ku rwego rw’Isi.
U Bushinwa ni bwo mufatanyabikorwa wa mbere w’u Rwanda, mu rwego rw’ubucuruzi habarurwa miliyoni 256 buri mwaka, iyi ntara ya Zhejiang ikaba yihariye 20% by’aya mafaranga.

















