Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Abaturage bagera 796, batashye mu Rwanda, bavuye muri DRC

Monday 19 May 2025
    Yasomwe na

Abaturage bagera 796, kuri uyu wa Mbere, binjiye mu Rwanda batahutse bavuye muri DRC, aba baturage bakaba bari bamaze igihe gitandukanye muri kino guhugu.


Bakigera ku mupaka wa Grande Barrière, uhuza ibi bihugu byombi, basanganiwe n’inzego zitandukanye, zabafashije kubakira, ndetse bahabwa ikaze mu Rwanda. Aba baturage, batanga impamvu zitandukanye, zatumye baba mu buzima bw’ubuhunzi, aho gutaha mu gihugu cyabo.


Gakwisi Fabien, avuga ko yaje aturutse i Rubaya, avuga ko yatinze kugaruka kubera ko yaratafata icyemezo cyo gutaha, nyuma y’imyaka 30 yaramaze hanze y’u Rwanda.


Abanyarwanda basaga 790 bagejejwe mu Rwanda bavuye muri Kongo.


Yagize ati" Natinze kugaruka kubera ko ubuzima nyine bugenda bugira impinduka yabwo, ubuzima bugira impinduka yabwo, ubwo icyemezo cyaro kitaraboneka, naje k’ubushake.

Undi nawe uri muri bano batahutse, witwa Nyirandeze Fabien, avuga ko yari yaragiye kuba muri DRC, kubera inzara, ngo kuko ubuzima avuga ko butari bumworoheye akiri mu Rwanda.

Ati" Ni inzara rwose, twavuye muri kino gihugu dufite inzara, tukajya tubura icyo kurya, tutagira aho guhinga, tutagira naho kuba, ubwo tubyaye abana tubona batapfira ino tubajyana muri Congo."


Biganjemo abagore n’abana ndetse n’abageze mu za bukuru bari mu mashyamba ya Kongo.


Bagaragaza ko muri rusange bari babayeho mu buzima bushaririye muri DRC, nkuko bishimangirwa kandi n’umusaza uvuga ko yitwa Bagirishaka Rwangarinde.

Yagize ati" Bazaga n’ijoro, bakatwaka utwo dufite, ubuse nambaye iri ngiri( yerekana ikote yari yambaye) ni amaseka? Twabaga i Gatare ka Masisi, tuvuyeyo turagenda tujya gushakisha nyine imibereho, tujya mu Bwiza, tuvuye mu Bwiza, nabwo bari bari kutwirukaho".

Gutahuka kwaba Banyarwanda kandi, byagizwemo uruhare rukomeye n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, nyuma yaho bari bari aho uyu mutwe wafashe, umuze kuhambura ihuriro ry’ingabo za Leta ya DRC, nkuko binashimangirwa ma Dogiteri Oscar Balinda Umuvugizi w’Ungirije w’Ihuriro AFC, mu bya politiki iri huriro ribarizwamo uyu mutwe wa M23.


Dr Oscar Balinda uvugira umutwe wa AFC/M23


Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, yahaye ikaze aba batashye, kandi abamenyesha ko bazafashwe mu kwinjizwa mu buzima busanzwe mu Rwanda.

Yagize ati" Muzasanga mu Rwanda, nta kintu na kimwe, gikwiye gutuma uba hanze y’igihugu witwa impunzi, noneho kubaho utagira igihugu, utanditswe mu guhugu ntabwo ushobora gupanga gahunda z’iterambere rirambye ngo bishoboke."


Bashyizwe mu modoka ziberekeza mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi.


Aba baturage batashye kuri uyu wa Mbere bagera kuri 796, baje mu cyiciro cya kabiri, aho icya mbere cy’abatashye ku wa Gatandatu basaga 360, ndetse hakaba hari n’abandi nabo bakiri muri DRC, nabo bazataha muri buno buryo.

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru