Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Abaturiye Ibirunga basabwe gukomeza kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Friday 1 September 2023
    Yasomwe na


ku nshuro ya 19 Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahuriye mu Kinigi mu karere ka Musanze mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 23 bavutse muri uyu mwaka, abazituriye basabwa gukomeza kurinda ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi.

Mu ijambo rye nk’umushyitsi mukuru wari witabiriye uyu muhango Madamu Jeanette Kagame yasabye abaturiye pariki y’Ibirunga gukomeza kubungabunga ibidukikije babana neza n’Ingagi ndetse n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati: "Ndabashimiye abaturage ba Musanze uburyo mwatwakiye ,ibidukikije ni indorerwamio iduha urugero rwiza rwerekana akaga isi yahura nako mu gihe tutitaye ku rusobe rw’ibinyabuzima mu buryo bukwiriye dusabwa kubana neza nabyo."

Mu butumwa bwatanzwe n’abashyitsi batandukanye bwagiye bugaruka ku kamaro iyi pariki ifitiye u Rwanda by’umwihariko abayituriye, aho bibukijwe ko iyo babungabunze urusobe rw’ibinyabuzima umusaruro ubageraho ntakabuza.

Umuyobozi w’Ikigo Cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) Clare Akamanzi yagaragaje ko umusaruro ukomoka mu bukerarugendo wiyongereho 56% aho yibukije abaturarwanda gukomeza kwita ku bidukikije babungabunga inyamaswa zibarizwa muri pariki y’ibirunga.

Yagize Ati:"Turashima cyane uburyo muhora mushyigikira ibikorwa by’ubukerarugendo, ni mwebwe dukesha ibyiza twishimira uyu munsi, Mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka, ubukerarugendo bwazamutseho 56%, bisobanuye ko n’uruhare rwa 10% rugenerwa abaturage rwiyongereye, mukwiye gukomeza kubungabungaibidukikije."

Bamwe mu byamamare byitabiriye umuhango wo kwita izina barimo Sol Campbell, wigeze gukinirs Arsenal FC , Three Lions; Larry Green kuri ubu uri mu nama y’Ubutegetsi ya African Wildlife Foundation,

Mu bandi bitabiriye uyu muhango barimo Umuhoza Ineza Grace ufite Umuryango urengera ibidukikije , Anders Holch Povlsen, Umushoramari ukomeye mu by’imideli,Audrey Azoulay, Umuyobozi wa UNESCO n’abandi benshi batandukanye.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru