Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Abiga ubumenyingiro basanga intumbero yakabaye kwihangira imirimo

Saturday 17 June 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abiga muri IPRC Musanze basanga intumbero y’urubyiruko yakabaye gushyira mu bikorwa ibyo bize bakihangira imirimo aho gutegereza gushaka akazi.

Babitangaje ubwo iri shuri ryakoraga ibirori byo kwishimiraga ibyo rimaze kugeraho mu myaka 8 rimaze ritanga ubumenyi kuko ryafunguye imiryango muri 2015.

Bamwe mu baganiye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo bavuga umunyeshuri urangije muri iyi kaminuza atagakwiye kwirirwa asaba akazi ngo ahubwo we abafite ubushobozi bwo kwihangira imirimo kuko byose aba azi kubikora neza gusa ngo kubona igishoro nikibazo.

Habineza clement wiga mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’Amahoteli n’ubukerarugendo (Hospitality and tourismmanagement) aragira ati: "Hari amahirwe menshi ku kuba urubyiruko rwakwiga ibi bintu, gusa bamwe barabitinya kandi iyo wize ibi bintu bibamo amafaranga menshi ndetse biba byoroshye ko umuntu iyo yabyize yahita yihangira umurimo mu buryo bworoshye, njye nabonye kwiga hospitality cyane (Food and beverage) byamfasha kwiteza imbere vuba."

Undi munyeshuri witwa Abayo Axelle nawe wiga ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo muri IPRC Musanze aragira ati: "Ababyeyi ni badufashe ntibumve ko niba ngiye kwiga ibi bintu ngiye kuba indaya muri hotel, uyu ni umwuga ufite amafaranga, urabona ko ku isoko ry’umurimo bifite amafaranga kandi ntitwagakwiye gutegereza kuzajya gushaka akazi ahubwo natwe tuzagatanga."

Umuyobozi wa IPRC Musanze Eng. Abayisenga Emile, avuga ko yishimira yongeye gushimira n’abafatanyabikorwa aho yabashishikarije gukomeza gushora imari muri ibi bikorwa urubyiruko ruba rwakoze bashyigikira imishinga yabo.

Aragira ati: "Inshingano niyo gufasha urubyiruko kubona akazi ariko ikindi cy’ingenzi kurushaho tubashishikariza gutangira imishinga bakigera hano kugira ngo bazajye gusoza bafite imishinga ifatika. Umunsi nk’uyu iyo twazanye abafatanyabikorwa bakabyirebera n’amaso biradufsha cyane ku buryo bashobora kubishiramo imari bikagera ku isoko."

Uyu muyobozi yakomeje asaba uru rubyiruko kujya bashyira mu ngiro ibyo bize ntibibe amasigara cyicaro bakajya gushaka uburyo bakwikorera ubwabo.

Avuga ko bafite n’abakozi bahoraho baba bashinzwe gutega amatwi abanyeshuri babagisha inama ku mishinga itandukanye.

IRERE Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, wari waje ari umushyitsi mukuru muri iri murikabikorwa yashimye imikorere ya IPRC Musanze kuko bimakaje imbere ubushakashatsi.

Aragira ati: "Umunsi nk’uyu iyo bawuteguye ni byiza, biragaragaza ko iyi IPRC Musanze imaze imyaka 8 ikora kuko bimakaje imbere ubushakashatsi, ibyinshi mubona nibyo abanyeshuri bitekerereza bakabifashwamo n’abarimu ndetse n’ishuri hanyuma bakabishyira hanze."

IRERE Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro yerekwa urwego ubumenyingiro buriho muri IPRC Musanze

Irerere Claudette yakomeje agira ati: "Imibare itwereka ko dufite ikigero gushimishije ku barangiza mu myuga n’ubumenyingiro abenshi babona akazi, gusa turacyafite umubare muto wabihangira imirimo, ibi biduha icyizere yuko nidushyira imbaraga muri aya masomo tuzabona benshi bazihangira imirimo, kandi bamwe mu bihangiye imirimo mwababonye hano tuzakomeza dushyire imbaraga muri aya masomo."

Ishuri rya IPRC Musanze rifite abanyeshuri bamaze kurirangizamo basaga igihumbi kuri ubu bafite abaryigamo ni 728 biga mu mashami atandukanye ashingiye ku myuga n’ubumenyingiro, ubwubatsi, guteka, amashanyarazi n’ibindi bitandukanye.

Iri shuri riherereye i Nyakinama mu Murenge wa Nkotsi.

Muri iri murikabikorwa kandi hashimiwe abafatanyabikorwa badahwema gushyigikira iri shuri ndetse n’abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi bahembwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru