Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abofisiye 109 bakuru

Thursday 27 January 2022
    Yasomwe na

Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba ofisiye bakuru 109 ba Polisi y’u Rwanda. Ni umwanzuro wafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki 26 Mutarama 2022.

Muri iyo nama kandi ni naho hemerejwe Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Suzofisiye n’abapolisi bato ba Polisi y’u Rwanda 4483

Abakuwe ku ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP) bajya ku rya Assistant Commissioner of Police(ACP) ni bane. Ni CSP Sam Bugingo, CSP Aloys Munana Burora, CSP Rutagarama Kanyamihigo na CSP Edmond Kalisa

Abari ku ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP) batatu bazamuwe ku ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP).

Babiri bari bafite ipeti rya Superintendent of Police (SP) bazamuwe ku ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP) naho abapolisi ijana bari bari ku ipeti rya Chief Inspector of Police(CIP) bazamuwe mu ntera baba Superintendent of Police (SP).

Mu Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Suzofisiye n’abapolisi bato ba Polisi y’u Rwanda, 266 bari ku ipeti rya Inspector of Police (IP) bazamuwe ku ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP), abapolisi 638 bari bafite ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) bazamuwe ku ntera ya Inspector of Police (IP).

Ba su-ofisiye 56 bari bafite ipeti rya Senior Sergeant (SSGT) bazamuwe ku ipeti rya Chief Sergeant (CSGT), 355 bari bafite ipeti rya Sergeant (SGT) bazamuwe ku ipeti rya Senior Sergeant (SSGT).

Abapolisi 928 bari bafite ipeti rya Corporal (CPL) bazamuwe ku ipeti rya Sergeant (SGT), naho abapolisi 2,240 bari bafite ipeti rya Police Constable (PC) bazamuwe ku ipeti rya Corporal (CPL).

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru