Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Burera: Ubuzima abayemo ntibwatuma atandukana n’amavunja

Thursday 10 October 2024
    Yasomwe na

Mu Mirenge imwe yo mu karere ka Burera hari abaturage bakirwaye amavunja ndetse ugasanga kugira ngo batandukanye nayo biri kure kubera umwanda.

Abo umunyamakuru wa MAMAURWAGASABO yahuye nabo ni abo mu kagari ka Gafumba mu murenge wa Rugarama, abaturanyi b’umwe mu bayarwaye bavuga ko ikibazo cy’amavunja agiterwa n’umwanda none yabaye nk’akarande.

Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu rugo rw’umuturage witwa Ntibarikure Augustin w’imyaka 63 warwaye amavunja mu birenge byose yasanze arara mu cyumba gito nacyo cyuzuyemo umwanda ukabije.

Mu kiganiro twagiranye, uyu musaza wibana mu nzu wenyine yavuze ko aya mavunja ayaterwa n’ubuzima abayemo.

Yagize ati: "Aya mavunja nyaterwa n’imibereho mibi, ndara muri aka kumba k’umuryango umwe, kuko akandi karyango kabamo undi musaza, ni leta yatwubakiye aka kazu; niho ncana, niho ndara, ubuse umwanda wacika gute, meze nk’urara hanze."

Abaturanyi b’uyu musaza bavuze bakoze ibishoboka byose kugira ngo akire amavunja ariko byaranze.

Bavuga kandi ko hari n’igihe bagiye kumukorera isuku mu nzu, baramuhandura ariko ngo amavunja akomeje kumubaho rwiziringa, bagasanga hakenewe izindi mbaraga badafite.

Aka kazu kubatswe na Leta, uyu musaza abamo agafatanyije n’undi musaza uko bakabubakiye

Usibye uyu musaza twabashije kugirana nawe ikiganiro by’umwihariko, iyo ugenda hirya no hino mu dusantere tumwe na tumwe two muri Burera usanga abaturage biganjemo abana basa nabi cyane. Bamwe bambaye ibirenge (nta nkweto), ibi byose bikaba intandaro y’amavunja akomoka ku mwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yamereye mamaurwagasabo ko muri aka karere bafite ikibazo cy’umwanda, cyokoze ngo bakomeje guhangana nacyo.

Ati: "Mu byukuri ikibazo cy’umwanda mu karere ka Burera kirahari, ntabwo navuga ko iki kibazo kidahari, kirahari rwose, kuko isuku igomba kuba iy’igihe cyose. Isuku igomba kuba ahantu hose ndetse ibi bitiza umurindi n’igwingira. Hari kandi ikibazo cy’abaturage bagifite umwanda ku mubiri. Dukomeje gukora ubukangurambaga muri ya gahunda yiswe ’Duhari ku bwanyu’. Ndumva twese nidushyiramo imbaraga n’abaturage bagahindura imyumvire umwanda uzacika burundu."

Meya wa Burera, Mukamana Soline

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru