Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Afurika ishoboye kwishyira hamwe igakemura ibibazo byayo-Kagame

Wednesday 9 October 2024
    Yasomwe na

Ubwo yatangizaga Inama ya Kabiri yiga ku bucuruzi mu bihugu byo ku mugabane wa Afurica, Biashara Africa, Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byawo byifitemo ubushobozi bwo kwishyira hamwe bigakemura ibibazo biwugarije ubwabyo.

Iyi nama y’iminsi itatu igamije guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (AFCFTA).

Ni inama yitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Mahamadou Issoufou wabaye Perezida wa Niger, Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Dr. Monique Nsanzabaganwa, Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Eswatini, Russell Dlamini n’abandi, Umuyobozi w’Ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya ibyorezo Africa CDC n’abandi.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Afurika ifite Ubushobozi bwo gukemura ibibazo biyugarije mu gihe cyose ishyize hamwe, ashimangira ko bisaba ko abayobozi bo kuri uyu mugabane bashyira imbaraga mu gukemura Ibibazo bihari byiganjemo ibitagoye.

Ibyo Perezida Kagame yabishingiye ku ntambwe ebyiri zimaze guterwa kuri uyu mugabane, aho mu 2018 i Kigali ariho hasinyiwe amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, ndetse nyuma y’ukwe kumwe i Niame muri Niger hatangirizwa igikorwa cyo gushyira mu bikorwa isoko rusange aho icyo gihugu cyabitangije.

Yakomeje agira ati: "Ibi bihe bibiri by’amateka bitwereka umuhate wacu mu kunga ubumwe mu bukungu n’iterambere bya Afurika. Nanone kandi Afurika ishoboye kwishyira hamwe hagamijwe gukemura ibibazo byacu."

Perezida Kagame yaboneyeho gusaba abayobozi b’Afurika gukuraho bimwe mu bintu bikitambitse mu nzira zigana kuri iyo ntego bitanagoye kugira ngo bidakomeza kuba ikibazo.

Ati: "Dukeneye gushyiraho za Politiki zacu, imiyoborere yacu kandi byose bitangirira mu myumvire no mu gusobanura intumbero ihari."

AFCFTA ni ryo soko ryagutse ku Isi rihuza ibihugu 54 byo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’indi miryango y’ubukungu itandukanye.

Kugeza ubu ibihugu 47 ni byo byamaze kwemeza ayo masezerano, mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu birindwi bya mbere byamaze gutangira gukora ubucuruzi binyuze muri ayo masezerano rusange.

Umunyamabanga Mukuru w’Isoko Rusange rya Afurika, Wamkele Keabetswe Mene, yavuze ko iyi nama ari ingenzi cyane kuri ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika.

Ati “Ni iby’agaciro gakomeye kuri twe kugaruka i Kigali mu Rwanda muri iyi nama ya kabiri ya Biashara Afrika […] Ndashimira Perezida Paul Kagame na Guverinoma ayoboye ku bwo kwakira ‘Biasha Afrika’ ifasha nk’urubuga rukomeye mu kunganira n’urwego rw’abikorera muri Afurika by’umwihariko ibigo bito n’ibiciriritse na barwiyemezamirimo b’urubyiruko.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru