Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Agahinda na Nyina umubyara katumye yandika igitabo cy’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

Friday 31 March 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Hagenimana Antoine, Umunyarwanda akaba n’umwe mu barokitse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyize hanze igitabo yizeye ko kizafasha Abanyarwanda n’undi uzagisoma kugira ubudaheranwa ku makuba baciyemo yaciyemo by’umwihariko ku barokotse Jenosise yakorewe Abatutsi bagifite ibikomere ku mutima.

Kuri uyu wa Kane nibwo yamuritse icyo gitabo cyanditse mu rurimi rw’igifaransa, umuhango witabiriwe n’Abanyarwanda batandukanye, barimo abo bakorana muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu
,MINUBUMWE, n’abandi baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu birimo n’aho amateka ye ashingiye i Mururu mu karere ka Rusizi.

Ni igitabo yitiriye umubyeyi we umubyara, Nyina, Le Chagrain de Ma Mere, "Le Tresor cache sous une Montagne", Agahinda ka Mama, ubutunzi bukomeye buhishwe munsi y’umusozi.

Muri iki gitabo, Umwanditsi, asobanura uko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyina yashimuswe n’Interahamwe, ziramusambanya, zimukorera amahano mu byumweru bitatu ku buryo yasigaranye ibikomere ku mutima no ku mubiri.

Ni ibikomere yamaranye igihe biza kugera ubwo yitaba Imana, ariko mbere yabanje kubihisha abo mu muryango we kugeza ubwo baje kubikeka, afata icyemezo cyo kubaha ubuhamya bw’ibyamubayeho.

Hagenimana yavukiye hafi yo kuri Paruwasi ya Nkanka, muri Komini Kamembe, Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite imyaka 10, Papa we witwaga Ngarambe Theo yapfuye ubwo yari afite imyaka ine.

Mu gitabo cye, ‘Le Chagrin de ma Mère’, agaruka ku kuntu abicanyi bakomeje kwirukanka inyuma y’umuryango we, barawica tariki 6 Mata 1994, ndetse no ku matariki yakurikiyeho nka tariki 18 na 19 Mata.

Ati “Ni urugendo rukomeye mama yanyuzemo nyuma yo kwicirwa umuryango we wose, yashimuswe n’Interahamwe, ziramujyana, ziramuhohotera, zimufata ku ngufu, zimusigira ibikomere ku mutima no ku mubiri.”

Hagenimana avuga ko umubyeyi we yagize ubudaheranwa budasanzwe kuko n’ubwo yasigiwe ibikomere n’Interahamwe zamusambanyije nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yafashijwe n’Umuryango AVEGA-Agahozo abasha kongera kwiyubaka.

Ati “Kwandika iki gitabo nashakaga gutanga ubutumwa bw’uko kugera kure atari ko gupfa, urwo rugero rwiza ku mubyeyi wanjye yagaragaje kandi yarahuye n’ububabare budasanzwe.”

“Ni ubutumwa kuri abo bose babigizemo uruhare kugira ngo bongere bubake u Rwanda, Leta yacu ndetse n’urubyiruko n’abakuru muri rusange ko kuva mu bibazo umuntu akongera akiyubaka, akagira intego zo kubaho bishoboka.”

Abitabiriye imurikagitabo bamwe yakibahayeho impano abandi barakigura ngo bateze imbere ubwanditsi n’amateka

Nyuma yo kumurika igitabo habayeho gucinya akadiho

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru