Mutungirehe Samuel
Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bagize komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside batunguwe ndetse banibaza impamvu Minisiteri ebyiri ari zo iy’Ubuzima (MINISANTE) n’iy’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) zigejeje iki gihe zitarashyiraho amateka ateganywa mu kurengera umwana, haba ku bana bavukanye indwara zidakira no ku bana bavukira muri Gereza.
Icyo cyuho bagisanze mu igenzura ry’ishyira mu bikorwa ry’itegeko ryo mu 2018 ryerekeye kurengera umwana ndetse n’isesengura rya politiki yo kurengera umwana mu Rwanda.
Ingingo ya 16 igena ko umwana udafite umuryango ahabwa umuryango umurera ariko ko iteka rya minisitiri ari ryo rigena uburyo bikorwamo naho iya 17 ikavuga ibyerekeye gushyira umwana mu kigo cyakira abana aho igena ko umwana ashyirwa mu kigo mu gihe adafite umuryango cyangwa mu gihe aba atarabona umuryango umurera.
Ingingo ya 20 y’iryo tegeko ivuga ko hashyirwaho iteka rya Minisitii rigena uko abana bafite indwara zidakira bahabwa ubufasha bwihariye ariko kugeza ubu naryo rikaba ritarajyaho.
Visi Perezida w’iyi Komisiyo, Depite Farancis Karemera kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukwakira 2021 yavuze ko kuba iteka rya Minisitiri ritarajyaho hari abana biri kugiraho ingaruka cyane mu kubona ubuvuzi bemererwa n’amategeko.
Yagize ati “Nta teka nyine ryari ryashyirwaho kugira ngo abana bafite indwara zikomeye, zidakira ngo bavurwe neza, ubungubu bavurwa hakurikijwe amabwiriza ya Minisiteri cyangwa se y’inama y’abaminisitiri ariko iteka ribaye ririho rwose barikurikiza abana bakavurwa hakiri kare bakitabwaho uburwayi butari bwabarenga. Hariho ubumuga bwo mu mutwe, hariho ubumuga bavukana, hariho ubumuga buza bamaze gukura.”
Minisiteri y’ubuzima gushyiraho byihuse iteka rigena uko abana barimo abafite indwara zidakira bahabwa ubufasha bwihariye na leta nk’uko biteganywa mu ngingo ya 20 y’itegeko ryo mu 2018 rigenga ibyo kurengera umwana.
Abadepite kandi basabye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, kwihutisha gushyiraho amateka ateganywa mu ngingo ya 16 na 17 by’iri tegeko.
Ubusanzwe amateka afasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko, ashyirwaho mu mezi abiri nyuma y’uko itegeko ritangazwa mu igazeti ya leta ariko aya mateka amaze imyaka itatu atarashyirwaho.
Depite Frank Habineza yavuze ko abana batagira ababyeyi cyangwa abavukiye mu magereza bajyanwaga mu bigo by’imfubyi none ubu bikaba nabyo byarakuweho.
Depite Aimée Sandrine Uwambaje yibajije icyashingiweho mu gushyira abana mu miryango yemera kubakira mu gihe iteka rigena uko bigomba gukorwa ritarashyirwaho.
Abadepite bavuze ko hakozwe byinshi mu kurengera uburenganzira bw’abana harimo no kwita ku mikurire yabo ariko hakiri byinshi byo gukora muri urwo rwego.
Hon. Karemera yavuze ko Komisiyo ishima ko hashyizweho iteka rya Minisitiri No 001/MIGEPROF/2020 ryo kuwa 03/06/2020 rishyiraho amabwiriza agenga ishyirwa mu bikorwa rya gahunda mbonezamikurire y’abana bato.
Komisiyo isanga mu gushyira mu bikorwa Itegeko ryerekeye kurengera umwana, Minisiteri ya ikwiye kwihutisha ishyirwaho ry’Iteka rya Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango rigena uko ibigo byita ku mibereho myiza y’abana bishyirwaho, ibyo bigomba kubahiriza n’uburyo ubugenzuzi bwabyo bukorwa.
Nyuma yo gusuzuma no kungurana ibitekerezo kuri raporo yakozwe ku igenzura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko ryerekeye kurengera umwana, na raporo y’isesengura rya politiki y’ubutabera ku bana, Inteko Rusange yazemeje.
Ntawabura guhuza iki cyuho cy’amateka atarashyirwaho n’ibibazo bikunze kugaragara hirya no hino mu gihugu aho usanga ababyeyi batabariza abana babo bavukanye uburwayi bukomeye runaka bakagerageza kubavuza mu bushobozi bafite ariko kuko izo ndwara zirenze ubushobozi bwabo bikarangira batorohewe ndetse bakisanga mu bukene buhoraho kuko ubushobozi bwose baba barabumariye mu kuvuza uwo mwana.
Ntiwabura kubihuza kandi n’ikibazo cy’abana bakigaragara ku mihando hirya no hino mu gihugu basabiriza abandi barataye imiryango yabo kubera kwisanga nta babyeyi bafite kandi n’ibigo byabafataga mu nshingano byarakuweho.















