Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Aline Gahongayire niwe uzaba ayoboye The East African Wedding Show’ ibirori bizerekanirwamo ibikoresho byangobwa abageni bakenera

Thursday 31 January 2019
    Yasomwe na

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire, ku nshuro ya mbere agiye kuyobora ibirori byiswe ‘The East African Wedding Show’ bizerekanirwamo ibikenerwa n’abageni. Ibi birori bizaba tariki 09-10 Gashyantare 2019 muri Kigali Convention Centre.

Ibi birori byiswe ‘The East African Wedding Show’ bizerekanirwamo ibikenerwa n’abageni, bizahuza ababarizwa mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, Nigeria ndetse no muri Ghana.

Bizerekanirwamo imideli, ibikoreshwa mu bukwe, guhuza abakenera serivisi n’abazitanga mu bukwe, kugaragaza imyambaro y’imico itandukanye, abakora ‘cake’, abakora ‘make-up’ ndetse hazaba harimo no kugaragaza imodoka zitwara abageni.

Abategura ibi birori banditse kuri instagram bavuga ko ‘bishimiye gutangaza ko Aline Gahongayire ariwe uzayobora ibi birori bizerekanirwamo ibikenerwa n’abageni’

Gahongayire yabwiye itangazamakuru, ko ari ‘iby’igiciro cyinshi kuba yarahawe aya mahirwe yo kuyobora ibirori bizahuza abantu baturutse ahantu hatandukanye’.
Yavuze ko ibi birori bizanamuhuza n’umushyushyarugamba ukomeye usanzwe uyobora ibirori by’ubukwe muri Nigeria ndetse no muri Ghana.

Ibi birori bizaba iminsi ibiri, bizabanzirizwa na ‘expo’ izekanirwamo ibikenerwa n’abageni, hanyuma habeho n’igikorwa cya ‘catwalk’ cyo kubyerekana hifashijwe abantu batandukanye.

Aline Gahongayire niwe uzaba ayoboye ibi birori

Himbaza Club y’i Burundi nabo batumiwe muri ibi birori.
KURIKIRA IYI LINK UREBE INDIRIMBO ’NDANYUZWE’ YA ALINE GAHONGAYIRE
https://youtu.be/X1Lv-ikjC1M

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru