Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze-Remera: Hubatswe isoko ry’umuhango

Wednesday 20 March 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze , bakorera n’abarema isoko ryitwa mu rya Kadigi baravuga ko iri soko ririmo gupfa ubusa ngo bitewe nuko nta bantu basigaye barigana ,usigaye usanga ibisima byambaye ubusa.

Aba baturage mbarwa umunyamakuru wa mamaurwagasabo yasanze muri iri soko batangaje ko mbere ryuzuraga ariko ngo ntabwo abantu bakirizamo, aho basaba ko ubuyobozi bwatekereza ikindi bushobora gukoreramo rikabyazwa umusaruro.

Umwe muri aba baturage witwa Hategekimana Leodomir yagize ati:" Iri soko ryaremaga mbere iryo muryabaziri ritaraza, ubu urabona ko ryambaye ubusa nukuza tukirirwamo gutyo gusa , kandi urabona izi nyubako nziza rirasakaye ariko rwose ririmo gupfa ubusa bigira kurema iryabaziri , ariko nanone urabona kiriya kiraro banyuragaho batabanje kuzenguruka cyaridutse ahari gikozwe abantu bagaruka."

Undi muturage witwa Musabyimana yagize ati:"Nta bantu barimo natwe twaje gucuruza ariko twarumiwe, ibisima dore byambaye ubusa kera ryabaga ryuzuye harimo abantu benshi , imodoka zarazaga zigaparika hariya ndetse n’Umukuru w’Igihugu yaje kurishyiraho ibuye fatizo muri za 2007 imihanda ikoze neza ariko dore ririmo gupfa ubusa."

Aba baturage bakomeza basaba ubuyobozi ko udusoko turi hirya no hino twafungwa bose bakabazana muri iri soko kugira ngo ribashe gutanga umusaruro nk’uko mbere byari bimeze, ngo basanye n’ikiraro gihuza Gakenke na Musanze byakorohereza abantu kujya bahanyura bakaza kurema iri soko rya Kadigi.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga kuri iri soko maze duhamagaye umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Madamu Uwanyirigira clarisse ntiyabasha kwitaba telefone , tumuhaye n’ubutumwa bugufi ntiyigeze abusubiza kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

N’isoko ryubatse mu nkengero z’umuhanda munini Musanze-Kigali rifite inyubako nziza zisakaye neza ziri mu gipangu , rirema kabiri mu cyumweru, gusa iyo winjiyeno utungurwa no kubona abantu mbarwa barijemo ibisima biba byambaye ubusa, mu bindi abaturage bavuze ngo nuko bamwe bagiye batinya umusoro uhanitse bakavanamo akabo karenge ngo kuko waba ucuruza inyanya cyangwa ibitunguru usora kimwe nucuruza imyenda, ndetse ngo n’ufite iduka ntibareba kubyo ucuruza.

Yanditswe na Jean Claude
Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru