Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Amaherezo ni ayahe ku kinyuranyo gihora hagati y’ibyoherezwa n’ibiva mu mahanga? Gov. Rwangombwa yabivuzeho

Wednesday 6 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Mu gihe u Rwanda rushishikajwe no kuva mu bihugu bikennye ruzamuka mu bihugu bifite ubukungu bucuriritse, mu 2024, urugendo rw’inzira y’Amajyambere rurimo ikibazo cy’ikinyuranyo kinini hagati y’ibitumizwa hanze bikiri hajuru cyane y’ibyoherezwayo, aho icyuho kigeze kuri miliyari 1.3 nk’uko imibare yo mu 2020 ibigaragaza.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru bamaze iminsi bahugurwa ku isakazabumenyi kuri politiki y’ifaranga, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Rwangombwa John, yavuze ko bidateye ubwoba kuba ikinyuranyo cyaba gihari, avuga ko ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nk’u rwanda ari ko bigomba kumera kuko mu gushaka kuzamura ubukungu bisaba kubanza kubaka ibintu byinshi birimo ibikorwa remezo nk’inganda nabyo ubwabyo bisaba gutumiza ibintu hanze kugira ngo zikore ibihaza igihugu zikanore ibyoherezwa hanze.

Gov. Rwangombwa yagize ati "Ni byo koko ikibazo cy’ikinyuranyo hagati y’ibyo twohereza mu mahanga n’ibyo dukura mu hanga; igihugu cyacu kiri mu iterambere ryo ku muvuduko wo hejuru, rikenera ibintu biturutse hanze byinshi mu ishoramahanga, bigatuma ibintu bitumizwa hanze bihora bizamuka. N’inganda zikunze kubakwa uyu munsi akenshi ibikoresho by’izo nganda bituruka hanze, nabyo uko tugenda tuzamuka mu nganda tuzamura n’ibyoherezwa mu mahanga.

Ariko ikiza ni uko zimwe muri izo nganda nanone zibikora zikabyohereza hanze bikazamura ibyo twohereza hanze.”

Guverineri avuga ko byatekejwe ko mu 2035 icyo kinyuranyo cyazaba cyavuyeho.

Ati”Icyo nakubwira cyo ni uko ntabwo ari ibintu biteje ikibazo mu bukungu cyane, na Amerika ifite Trade deficit. Kuko twebwe turi mu nzira y’Amajyambere, turatumiza ibintu byinshi hanze, turagenda twongera ibyo twohereza hanze, twongera ibyo dukorera hano, tuzageraho tugabanye ibyo dutumiza hanze kuko noneho dushobora kubyikorera.”

Ibi Guverineri avuga ko bishoboka na cyane urugero ruri hafi ku kizere ko no ku bindi bicuruzwa ikinyuranyo cy’ibiva hanze kitazahora iteka gisumba ibyoherezwa hanze ni urwa Sima ikorerwa mu Rwanda, aho ubu ikenewe mu gihugu ihaboneka ku kigero cya 90% kandi ikanoherezwa muri Congo RDC mu gihe mu myaka 5 ishize iy’imbere mu gihugu yahazaga isoko ku kigero cya 60% gusa.

Abahanga bavuga ko icyuho gikabije hagati y’ibyoherezwa nibitumizwa hanze byagombye kuba nibura biri kuri 5% mu gihe usanga ubu biri kuri 12 na 10%.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru